skol
fortebet

Kanyankore Alex wigeze kuyobora BRD yatawe muri yombi

Yanditswe: Wednesday 03, Oct 2018

Sponsored Ad

Alex Kanyankore wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) yatawe muri yombi nk’ uko byatangajwe n’ Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (Rwanda Investigation Bureau-RIB)

Sponsored Ad

RIB yatangaje ko Kanyankore Alex akurikiranyweho ibyaha by’itonesha no kwakira impano kugirango atange serivisi (favoritism and receiving illegal benefits in order to offer a service). Ibyo ngo yabikoze igihe yari akiri umuyobozi.

Mu Kuboza 2017 nibwo byatangajwe ko Kanyankore yirukanywe ku buyobozi bwa BRD. Aka kazi yagatangiye muri 2013 agasoza muri 2017.

Alex Kanyankore yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BRD asimbuye Jack Kayonga wayiyoboye kuva muri 2009 kugeza muri Kamena 2013.

Ibitekerezo

  • Kwakira impano ni ukurya Ruswa.Igitangaje nuko abantu bakize barya ruswa,kubera gushaka gukira cyane.Nyamara muli 1 Timote 6:6,Imana idusaba "kunyurwa" n’ibyo dutunze (contentment).Imana ivuga ko gukira cyane ari "umuzi w’ibibi byinshi.Ndetse ubukire butubuza gusinzira nkuko Umubwiriza 5:12 havuga.Umuntu wese ushaka IBYISHIMO nyakuri,ashaka imana cyane,ntatwarwe n’ibyisi.Ikindi kandi,abantu bose bakunda ibyerekeye imana,bazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo iri hafi cyane .Niba dushaka ubuzima bw’iteka,ntitukibeshye ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Kubera ko abo byatwaye,akaba aribyo baheramo,imana ibafata nk’abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bityo bakazabura ubuzima bw’iteka kandi ntibazazuke ku munsi w’imperuka wegereje (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa