skol
fortebet

Karongi: Umubyeyi yakubise umuhini mu mutwe uruhinja rwe

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Ku wa 09 Nzeli 2017 Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa KARONGI rwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi umubyeyi witwa Mukahyaka Betty w’imyaka 25 y’amavuko icyaha cyo kwihekura, icyaha cyakozwe ku mugoroba wo ku itariki ya 01 Ukwakira 2017.
Iki cyaha cyo kwihekura kikaba cyarabaye saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, mu Mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi, ubwo uyu mubyeyi Mukashyaka Betty yakubise umuhini mu mutwe uruhinja rwe rwari rumaze (...)

Sponsored Ad

Ku wa 09 Nzeli 2017 Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa KARONGI rwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi umubyeyi witwa Mukahyaka Betty w’imyaka 25 y’amavuko icyaha cyo kwihekura, icyaha cyakozwe ku mugoroba wo ku itariki ya 01 Ukwakira 2017.

Iki cyaha cyo kwihekura kikaba cyarabaye saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, mu Mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi, ubwo uyu mubyeyi Mukashyaka Betty yakubise umuhini mu mutwe uruhinja rwe rwari rumaze ibyumweru bibiri gusa ruvutse maze ruhita rupfa.

Mu mugoroba w’itariki twavuze haruguru, uregwa wari umaze iminsi 2 yarahukaniye iwabo kubera kutumvikana n’umugabo babanaga bitemewe n’amategeko , ngo yumvise mu mutwe we hatameze neza afata umuhini wo gusekura isombe awukubita urwo ruhinja mu mutwe kugeza rupfuye.

Byaje kumenyekana ubwo nyina wari umuzaniye ibiryo ngo afungure, yasanze amaze gukora ayo mahano nawe ahita ahuruza abayobozi nibwo basangaga umurambo w’uruhinja aho, uregwa ashyikirizwa inzego z’umutekano, ubu akaba afungiye muri cachot ya Bwishyura mu gihe agitegereje kuburana mu mizi.

Ingingo ya 143 y’itegeko ngenga No 01/2012 ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igihano cy’igifungo cya burundu ku cyaha cyo kwihekura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa