skol
fortebet

Karongi: Umugenzuzi w’ imari yafashwe yakira ruswa ngo yirengagize igihombo cya miliyoni zirenga 3

Yanditswe: Friday 01, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugenzuzi w’imari (auditor) mu karere ka Karongi yafashwe n’ Urwego ry’ igihugu rushinzwe Iperereza RIB yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 100 nk’ikindi gice muyo yari yemerewe ngo yirengagize igihombo cya miliyoni 3,4.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ufungiye kuri polisi sitasiyo ya Bwishyura yafashwe ku wa Kane mu gitondo mu kagari ka Gacaca Umurenge wa Rubengera ngo ari guhabwa ruswa ya 100 000Frw yari azaniwe n’uwitwa Nzamurambaho Magnifique Fidel Umucungamutungo w’ikigo cya VTC Rubengera

Rwanda Investigation Bureau, RIB, ivuga ko iyi ruswa yari iyo kugira ngo uyu mugenzuzi w’imari mu karere azakureho (muri dossier) igihombo cya miliyoni 3,4 ikigo cya VTC Rubengera cyahombye mu mafaranga yari yatanzwe nk’inkunga yo kubaka y’umushinga “Swiss Contact” nk’uko amakuru agera

Inkuru y’ Umuseke ivuga ko uyu mugenzuzi w’imari yari yurumvikanye n’umuyobozi wa VTC Rubengera Nishimwe Vedaste ko amuha ruswa ya 500 000Frw akazavanaho icyo gihombo.

RIB ivuga ko Niyibizi ngo mbere bamuhaye 250 000Frw, ejo akaba yarafashwe bamuha 100 000Frw mu gihe ngo mu cyumweru gitaha bari kumuha 150 000Frw akuzura magana atanu bumvikanye.

Urwego rw’ubugenzacyaha buvuga ko uyu mugenzuzi ndetse n’umuyobozi w’ishuri rya VTC Rubengera bombi bafungiye kuri station ya Police ya Bwishyura bakurikiranyweho ruswa.

Ikiciro cya gatandatu (6) cy’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda (kiri kuvugururwa) gisobanura ibyaha bya ruswa n’ibifatanye isano nayo.
Mu buryo burambuye ingingo ya 633 isobanura ibi byaha bya ruswa, ingingo ya 635 igasubanura ku “Gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa” ikavuga ko ukoze ibi ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse.

Ibitekerezo

  • Bazafate nuwitwa Albert Jessy Ni IT w’ akarere nawe aryamenshi kuburyo ntamuntu ukorera kuri contract adaca amafaranga wabyanga contract yawe ikazarangizwa utamenye uko bigenze.
    Akarere ka Karongi karamwizeye kamuha ubushobozi bwo gukora contract nkaho ariwe mpuguke muri recruitment.

    Nzaba ndora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa