skol
fortebet

Karongi: Umukobwa w’imyaka 25 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umuhungu w’imyaka 17

Yanditswe: Saturday 14, Mar 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 25 wo mu karere ka Karongi, mu murenge wa Bwishyura ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

Sponsored Ad

Ubugenzacyaha buvuga ko uwo mukobwa yafatiwe mu cyuho kuko basanze bararanye.

Abaturage batanze amakuru bavuga ko kuri uwo mukobwa bakundaga kuhabona umwana bakeka ko akiri muto kandi ko yajyaga aharara bituma bagira amakenga bamenyesha RIB.

RIB yahise ihagera, ukekwa atabwa muri yombi. Ubu afungiye kuri RIB Sitasiyo Bwishyura mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB yashimiye abatanze amakuru yatumye ukekwa afatwa kandi inihanangiriza buri wese usambanya umwana yaba umuhungu cyangwa umukobwa ko itegeko ribahana kimwe.

Ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese usambanya umwana iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa