skol
startimes

Karongi: Umusaza w’imyaka 72 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 8

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 July 2020 Yasuwe: 2179

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka umunani.


Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko uyu mwana ashobora kuba yarahohotewe mu ntangiriro za Nyakanga 2020.

Nubwo igihe byabereye kitazwi neza ariko ku wa 4 Nyakanga 2020 nibwo uwo mwana yajyanywe kuri Isange One Stop Center ku Bitaro bya Kirinda mu Karere ka Karongi kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera, yabwiye IGIHE ko ukekwaho kumufata ku ngufu yatawe muri yombi.

Yagize ati “Uwakekwagaho kumusambanya yatawe muri yombi. Ni umuturanyi wabo, ni umusaza w’imyaka 72. Umwana yabanaga na nyirakuru.’’

RIB itangaza ko ukekwa gusambanya umwana yafashwe ku wa 5 Nyakanga 2020, ahita ajya gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashari.

Bahorera yakomeje avuga ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 133 iteganya ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Inkuru ya IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Paul Rusesabagina yitakanye ubwenegihugu bw’u Rwanda

Mu rubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Paul...
26 September 2020 Yasuwe: 1541 0

Paul Rusesabagina yemeje ko bashinze FLN ’itagamije iterabwoba’ anashinja u...

Mu rubanza mu rukiko rwisumbuye i Kigali aho Paul Rusesabagina yaje...
25 September 2020 Yasuwe: 3791 0

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye ko Dr. Leon Mugesera afungwa burundu...

Dr Léon Mugesera yabyukiye mu rukiko rw’ubujurire i Kigali, aho yabonetse...
25 September 2020 Yasuwe: 1658 0

Paul Rusesabagina yitabiriye urubanza rw’ubujurire

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo rwatangiye...
25 September 2020 Yasuwe: 904 0

Habiyaremye aracyasaba ubutabera nyuma yo kurasirwa muri Kasho

Nyuma yo kurasirwa muri kasho ya polisi ku mpamvu atasobanukiwe, umuturage...
23 September 2020 Yasuwe: 2777 0

Rusesabagina yahishuye icyari kimujyanye I Burundi bikarangira yisanze I...

Mu minsi ishize nibwo Paul Rusesabagina yahishuye ko mbere y’uko afatwa yari...
19 September 2020 Yasuwe: 4113 0