skol
fortebet

Kayonza: Abayobozi 2 b’uburezi barafunze bakekwaho ruswa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Abayobozi b’uburezi babiri mu karere ka Kayonza barafunze nyuma y’iperereza ryakozwe rigasanga harabaye ku mitangire idahwitse y’akazi k’ubwarimu iherutse gukorwa mu karere nk’uko Polisi ibitangaza.
Bizimana Francois Xavier, umuyobozi w’uburezi mu karere na Mugabo Namara Charles ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro mu karere bafashwe kuri uyu wa mberenyuma y’ibirego byatanzwe n’abari bakoze ibizami , bavugaga ko batsinze ibizami byo kuvuga nyamara amazina yabo akaba yarakuwe ku (...)

Sponsored Ad

Abayobozi b’uburezi babiri mu karere ka Kayonza barafunze nyuma y’iperereza ryakozwe rigasanga harabaye ku mitangire idahwitse y’akazi k’ubwarimu iherutse gukorwa mu karere nk’uko Polisi ibitangaza.

Bizimana Francois Xavier, umuyobozi w’uburezi mu karere na Mugabo Namara Charles ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro mu karere bafashwe kuri uyu wa mberenyuma y’ibirego byatanzwe n’abari bakoze ibizami , bavugaga ko batsinze ibizami byo kuvuga nyamara amazina yabo akaba yarakuwe ku rutonde rw’abatsinze rwashyikirijwe ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB.

Bisabwe na REB, Polisi ikaba ivuga ko yahise itangira iperereza kuri iki kibazo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko mu iperereza , aba bagabo bahinduye amanota bakongerera bamwe mu bari batsinzwe.

IP Kayigi yagize ati:” Akarere katangaga akazi ku barium 62, mu bisanzwe , abareberera ikizami bakosorera ahabereye ikizami maze ibyavuyemo bigaragaza abatsinze n’abatsinzwe bigashyikirizwa bariya bayobozi babiri babishinzwe.”

Yongeyeho ati:” Ariko nyuma byaje kugaragara ko amanota yatanzwe n’abakosoye agashyikirizwa ba bayobozi atandukanye n’ayo REB yakiriye , iyashyikirijwe n’aba bakekwa. Mu iperereza rigikomeza ndetse n’isuzuma ry’impapuro, twatahuye ko impapuro z’ibizame by’abantu 32 bari batsinzwe imivugire, baje gushyirwa mu batsinze.”

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko rumwe mu mpapuro z’ibisubizo, hari umuntu wari wabonye amanota 9 ku ijana ariko nyuma bakamwongereraho umubare 6 inyuma , bigahinduka 96 ku ijana; mu gihe hari undi wari wagize 33 ku ijana ariko ku rutonde rwajyanywe muri REB yari afite 93 ku ijana.

IP Kayigi yagize ati:”Harimo uruhurirane rw’ibyaha bitatu; inyandiko mpimbano ihanwa n’ingingo ya 609 na 611 mu mategeko ahana; ruswa ihanwa n’ingingo ya 634 ndetse no gufata icyemezo gishingiye ku marangamutima, icyenewabo ,.. gihanwa n’ingingo ya 647.”

Bivugwa ko aba bari abayobozi basabaga amafaranga ari hagati y’ibihumvi 200 na 300 kuri buri muntu wagiye ku rutonde rw’abatsinze kandi yaratsinzwe.

Polisi ivuga ko abantu bari bakwiye kumenya uburenganzira bwabo ndetse igihe bahawe serivisi mbi inaganisha kuri ruswa bakabivuga kare kuko mu nshingano yihaye harimo no kurandura ruswa ndetse no gukurikirana ibyaha byose bifitanye isano nayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa