skol
fortebet

Kigali: Polisi yafatanye Gitifu wa Gaculiro ruswa(Yavuguruwe)

Yanditswe: Monday 27, Nov 2017

Sponsored Ad

Gasabo- Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017 Gitifu w’akagari ka Gaculiro mu murenge wa Kinyinya Polisi yamufatanye ruswa y’ibihumbi makumyabiri yari amaze guhabwa n’umuturage wo mu kagari ayobora wamusabye gukurikirana ikibazo cye we akamusaba ko abanza gutanga amafaranga.-
Mugiraneza Jean Bosco wari gitifu wa Kagali ka Gaculiro akaba yaguwe gitumo yakira ruswa y’umuturage witwa Munyampundu Celestin ngo abashe ku mukemurira ikibazo cy’abamwoneshereze imyaka mu mirima (...)

Sponsored Ad

Gasabo- Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017 Gitifu w’akagari ka Gaculiro mu murenge wa Kinyinya Polisi yamufatanye ruswa y’ibihumbi makumyabiri yari amaze guhabwa n’umuturage wo mu kagari ayobora wamusabye gukurikirana ikibazo cye we akamusaba ko abanza gutanga amafaranga.-

Mugiraneza Jean Bosco wari gitifu wa Kagali ka Gaculiro akaba yaguwe gitumo yakira ruswa y’umuturage witwa Munyampundu Celestin ngo abashe ku mukemurira ikibazo cy’abamwoneshereze imyaka mu mirima ye.

Bivugwa ko uyu muturage yonesherejwe hanyuma agasaba Gitifu w’akagari Gaculiro kumufasha mu gufata abo bamwoneshereje ariko ngo uyu Gitifu yamusubije ko bitakunda atamuhaye amafaranga angana n’ibihumbi 30Rfw.

Nyuma yo kubwirwa ko mu gihe adatanze aya mafanga (ruswa) ikirego cye kitakurikiranwa yabimenyesheje Polisi (Anti Corruption Unity) ibanza ifotora ibihumbi 20 yari yemeye gutanga nka avance kugirango ibye bikemuke.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahagana saa 10:50 nibwo uyu mu gitifu yaguwe gitumo ubwo yaramaze kwakira aya mafaranga ibihumbi makumyabiri.

Kuri ubu Mugiraneza akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kinyinya mu gihe agikorerwa dosiye.

Umuhate wo kuvugusha Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel ntacyo wagezeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa