skol
fortebet

Gasabo: Umusaza waragiraga ingurube yishe umwana w’imyaka 4 amusambanyije arangije asambanya nyina ku ngufu

Yanditswe: Friday 03, Jan 2020

Sponsored Ad

Umusaza witwa Mathias uri mu kigero cy’imyaka 60 yatawe muri yombi akekwaho kurarana umwana w’imyaka 4 amusambanya kugeza amwishe, hanyuma nyina w’uyu mwana aje kumushakira iwe nawe amusambanya ku ngufu.

Sponsored Ad

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo,uyu musaza yari atuyemo babwiye Flash TV ko yari afite imyitwarire idahwitse irimo no kuba yakundaga kwiyegereza abana bato cyane abita amazina ngo niba sheri be.

Amakuru yatanzwe n’abaturage nuko nyina w’uyu mwana amaze kubura umwana we yagiye kubaza uyu musaza niba yaba yaraye iwe undi amusubiza ko aramumwereka aruko aretse bakabanza kuryamana hanyuma uyu mugore akijijinganya muzehe aba amukubise umutego amufata ku ngufu.

Umwe mu baturage waganiriye na Flash TV dukesha iyi nkuru yagize ati

“Mama w’umwana yarabyutse aza kureba uwo musaza kuko hari utwana twari twavuze ngo twamubonye amanuka ajya iwe kuko yazanaga utuntu turimo imineke,amandazi,amagi.Yazanaga ibintu byinshi agashukisha abana.

Yazanaga utwo tuntu akadushukisha abana akavuga ngo aho gukunda abantu bakuru azajya akunda abana twe tukagira ngo n’impuhwe z’umuntu w’umubyeyi. Ntabwo twari tuzi ko habaho ibintu nkibyo twabonye.

Kugira ngo tumubone rero ku cyumweru habaye igikorwa cyo gushaka uwo musaza kuko yahise acika akimara gufata nyina w’umwana ku ngufu ubwo inzego zakomeje kumushakisha afatwa n’umuntu witwa Gatarama wamufatiye I Gasogi.

Twatekereje ko ubuyobozi buzamuzana akerekana aho uwo mwana yamushyize kuko na nyina ntiyari yakajya kurega gusa mu gitondo nibwo twumvise abantu bavuga ngo “dore umurambo wa wa mwana mu mazi”.Twese uko twakabyutse twahise tujya kureba dusanga yamutaye mu cyobo cy’amazi hariya, gusa ikigaragara cyo yamufashe ku ngufu,amaguru yari atagaranye kandi twabonye ariwe kuko imyenda yari yambaye ariyo.Yabanje kumukorera ibya mfura mbi arangije amuroha mu mazi.

Yabanje kubwira nyina ngo umwana aramufite mu mufuka ku musego w’iwe ngo nabanze areke bakorane imibonano mpuzabitsina amurangire aho umwana we ari.Icyahise gikurikiraho yahise afata nyina ku ngufu ba banje kugundagurana.

Umuntu waciye hafi y’urugo rw’uyu musaza niwe wamubwiye ko ibyo ari gukora yabyumvise aramutanga mu nzego zishinzwe umutekano,muzehe ahita yiruka arahunga.”

Uyu musaza uri mu myaka 60 yakundaga kugera ahari abana benshi akabita ngo ni ba sheri be kugeza ubwo ashutse uyu mwana w’imyaka 4 aramusambanya kugeza amwishe arangije amushyira mu mufuka amurambika ku musego nkuko yabanje kubibwira nyina mbere yo kumusambanya ku ngufu.

Abaturage bavuze ko uyu musaza waragiraga ingurube yafashe ku ngufu nyina w’uyu mwana nyuma yo kumufatiraho icyuma amubwira ko ari bumwice.

Uyu musaza ngo yari afite imyitwarire idahwitse irimo kubwira abantu ko yabica akabasiba ku ikarita y’isi,ko yabatera SIDA n’izindi.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi uyu musaza gusa abaturage bo mu kagari ka Murama basabye ko yazazanwa akaburanira aho yakoreye icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa