Kigali: Umusore ukurikiranyweho iterabwoba yafashwe ashaka gutoroka

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 26 March 2018 Yasuwe: 3355

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2018, Umugororwa witwa Byumvuhore Faragie, yafatiwe ku marembo y’Urukiko rw’Ikirenga mu Mujyi wa Kigali ashaka gutoroka ubutabera.

Byumvuhore Faragie w’imyaka 22 y’amavuko yafashwe agerageza gutoroka nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary.

Yagize ati “Amaze gufatirwa mu marembo y’Urukiko rw’Ikirenga agerageza gusohoka yambaye imyenda itari iya gereza, bityo hakaba haburijwemo umugambi we wo gutoroka ubutabera.”

Akomeza avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyatumye Byumvuhore ashaka gutoroka.

Byumvuhore wari ufungiye muri Gereza ya Nyanza, ariko akaba yari atarakatirwa, yagerageje gutoroka ubwo we na bagenzi be 36 bakurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba bari baje kuburana.

Sengabo yakomeje avuga ko uwamuhaye imyenda itari iya gereza agikorwaho iperereza. Ati “Haracyekwa bene wabo bari baje gukurikirana urubanza […] akaba yahinduriye mu bwihererero aho yinjiranye n’abandi bagororwa agasohokera mu wundi muryango.”

Src: Igihe

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gitifu w’ umurenge wa Kinigi yakatiwe gufungwa iminsi 30

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye umunyamabanga nshingwabikorwa...
19 April 2018 Yasuwe: 2038 0

Manirareba wareze Msgr Ntihinyurwa yaciwe ibihumbi 950

Manirareba Herman wareze Arikipiskopi wa Kigali, Ntihinyurwa Thaddée,...
19 April 2018 Yasuwe: 3040 0

Gitifu wa Kinigi ukekwaho gutwikira umwana we mu nzu yatangiye...

Kuri uyu wa 18 Mata urukiko rwisumuye rwa Musanze rwatangiye kuburanisha...
19 April 2018 Yasuwe: 1362 1

Gicumbi: Umuforomo wafunzwe akekwaho gusambanya umugore yabyazaga yavuze...

Umuforomo wo kigo nderabuzima Rubaya witwa Mutabaruka Jean Bosco watawe...
14 April 2018 Yasuwe: 10592 1

Uwatwikishije ipasi umukozi wo mu rugo w’ imyaka 16 nta gihano...

Urukiko rw’ ibanze rwa Ngoma rwakatiye Noella Ihirwe igifungo cy’ amezi atanu...
31 March 2018 Yasuwe: 3215 0

Urukiko rwakatiye Karegeya wishe umugore aho amutabye agateraho...

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 29 Werurwe rwahamije Karegeya...
29 March 2018 Yasuwe: 1853 0