skol
fortebet

Kirehe: Umu Dasso yatawe muri yombi azira gushaka kugurisha ibendera ry’igihugu ibihumbi 20 FRW

Yanditswe: Wednesday 13, May 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihgugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Murenge wa Nyamugali, Akarere ka Kirehe rwataye muri yombi umukozi mu rwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) akekwaho kugurisha ibendera ry’igihugu.

Sponsored Ad

Amakuru yemezwa n’inzego z’ibanze muri uyu murenge avuga ko uyu mugabo yari agiye kugurisha iri bendera ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda [10 000Frw].

Umukozi ushinzwe isuku ku kagari ka ka Kazizi yavuze ko uyu Dasso yari amaze iminsi amusaba ko yazamuha idarapo riri aho ku Kagari akaritwara undi akabyanga ahubwo akabimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Tariki ya 10 Gicurasi ngo nibwo ubuyobozi bwagiye kuri uyu Dasso witwa Habimana Eliezer bujya kumusaka busanga iwe ahafie irindi darapo bitazwi aho ryavuye, bakurikiranye basanga yari agiye kurigurisha umucuruzi ufite iduka hafi aho ngo rijye rimutera amashaba.

Uyu mucuruzi yari yaramwemereye kumuha ibihumbi 20 Frw. Ku ikubitiro akaba yari amaze kumuha ibihumbi 10 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo kuri ubu yamaze gufatwa ndetse n’uwari ugiye kurigura bamaze gufatwa ndetse bashyikirijwe RIB.

Meya Muzungu yavuze ko bafashwe biturutse ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru kuko uyu Dasso yari arifite mu rugo ndetse yaramaze no kurishakira umukiriya.

Yakomeje agira ati “Ibyo uriya mukozi yakoze ni icyaha ariko nanone turashimira abaturage kuko nibo baduhaye amakuru y’uko iryo bendera ryibwe ndetse batumenyesha n’uwari waryibye.”

Meya yavuze ko iri bendera DASSO yaragiye kugurisha bataramenya aho yarikuye gusa iperereza rikaba rikomeje.

Mu makuru bahawe ni uko yari amaze iminsi atereta ukora isuku ku kagari kuzamuha ibendera rihazamuye.

Kuri ubu aba bagabo babiri bafungiye kuri Sitasiyo ya Kirehe mu gihe hagikorwa iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa