skol
fortebet

Kizito Mihigo yageze mu rukiko asanga urubanza rwe rwimuriwe mu rukiko rushya

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

Kizito Mihigo n’abamwunganira Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kamena bageze Kimihurura mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga batungurwa no gusanga urubanza rwasubitswe runimurirwa mu Rukiko rushya rw’Ubujurire ruherutse gushyirwaho.

Sponsored Ad

Kizito yari yambaye impuzankano y’abagororwa, inkweto za siporo z’umukara n’amasogisi maremare y’umweru, isaha ku k’ibumoso ishapule y’umweru ku kaboko k’iburyo , yicaranye n’abandi baregwa baje kuburana ukwabo bategereje ko amaburanisha yabo atangira, baganira cyane, bakanyuzamo bagaseka bagatembagara.

Nyuma bamenyeshejwe ko hari intagazo rigendanye no gusubika imanza zabo mu rukiko rw’ikirenga.

Me Mukamusoni Antoinette wunganira Kizito Mihigo mu rukiko yabwiye Umuseke ko baje basanga iri tangazo ryatanzwe, gusa ngo ntirisobanura neza igihe ababuranyi babo bazaburanira n’aho bazaburanira.
Yagize ati “Twaje tuzi ko turi buburane. N’umushinjacyaha yari yaje ariko dusanga itangazo ritubwira Ko habaye amavugurura mu miburanishirize y’izi manza.”

Ubwanditsi bw’Urukiko rw’Ikirenga bwatangaje ko nyuma y’amavugurura y’inkiko uru rubanza kimwe n’izindi manza zari mu rw’Ikirenga ubu zitakiri mu bubasha bwarwo kuko haherutse gusohoka itegeko rishyiraho urukiko rw’ubujurire.

Uru ni urukiko ruherutse gushyirwaho n’Itegeko Ngenga ryo muri Mata (ryasohotse mu igazeti mu mpera za Gicurasi 2018) , ruzajya ruburanisha imanza z’ubujurire aho kugira ngo zigere mu rw’Ikirenga.

Nubwo Itegeko ryemeza uru rukiko ryasohotse tariki 30 Gicurasi kugeza ubu ntiruratangira imirimo yarwo.
Itegeko rishya rigena uru rukiko rivuga ko Perezida, Visi Perezida n’abacamanza b’uru Rukiko bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Ingingo ya kane y’iri tegeko ivuga ko “Mbere yo gutangira imirimo, Perezida, Visi Perezida n’aba bacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika.”

Iyi mirimo irubanziriza ntabwo irakorwa, Nirangira rugatangira imirimo imanza z’ubujurire ziri mu rw’Ikirenga harimo n’uru rw’umuhanzi Kizito Mihigo wakatiwe imyaka 10 muri Gashyantare 2015 mu rukiko rukuru zizahita ziburanishwa n’uru rukiko rw’ubujurire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa