U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Amakuru   Yanditswe na: 16 December 2016 Yasuwe: 1125

Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya jenoside CNLG n’ umuryango IBUKA uharanira inyungu z’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bamaganye umwanzuro wa MICT wo kurekura Ferdinand Nahimana na Padiri Emmanuel Rukundo.

Muri iki cyumweru nibwo umucamanza mu Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(MICT) rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko rwa Arusha ( ICTR), Theodor Meron yatangaje ifungurwa rya Nahimana na Rukundo.

Aba bombi icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda ICTR cyabahamije ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi. Kuri ubu bari bafungiye mu gihugu cya Mali.

Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 16 Ukuboza 2016, mu nama ya 14 y’ Umushyikirano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yakomoje ku irekurwa rya Rukundo na Nahimana avuga ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.


Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene

Nahimana yakatiwe gufungwa imyaka 30 naho Padiri Rukundo akatirwa gufungwa imyaka 23. Umucamanza Meron watangaje ko bagiye kurekurwa ngo yabishingiye ku kuba buri umwe amaze 2/3 by’ igifungo bakatiwe.

Dr Bizimana yavuze ko hari ibintu bitatu bigomba kwitabwaho mbere yo kurekura umugororwa birimo ‘Uburemere bw’ icyaha yakoze, Kureba niba yarihannye, no kugisha inama guverinoma y’ igihugu aturukamo’

Dr Bizimana yavuze ko irekurwa ry’ abagororwa bahamijwe ibyaha bikomeye ari ikibazo gikomeye.

IBUKA nayo yamaganye irekurwa rya Nahimana na Padiri Rukundo

Prof Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA yavuze ko irekurwa ry’ aba bagabo ritumvikana ndetse ngo ni uguhakana jenoside .

Yagize ati” Ni gute birengagiza ko jenoside ari icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu? Ni gute babarekura ngo bagaragaje ibimenyetso byo kwikosora? Bigeze se byibuze bicuza ibyaha bakoze? Bafashije se ubucamanza kubona amakuru ajyanye na Jenoside?”


Prof Jean Pierre Dusingizemungu , uyobora IBUKA

Yakomeje agira ati “Abo bagabo se wenda beretse Isi ko biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside? Ibikorwa by’umucamanza Theodore Meron na bagenzi be ntibyumvikana rwose. Ku bwacu ni uguhakana jenoside yakorewe Abatutsi.”

Imvaho nshya yanditse ko Abantu icumi muri 61 bafatwa nka ba ruharwa bateguye bakanakora Jenoside bakatiwe na ICTR bamaze kurekurwa igihe bakatiwe kitaragera.

Nahimana yahoze ari umwarimu w’amateka muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ndetse ni we washinzwe radiyo, RTLM, ifatwa kabuhariwe mu kubiba urwango mu banyarwanda, yakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Yafashwe mu 1996, muri 2003 ICTR yamuhamije byaha bya Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside, gukangurira rubanda gukora jenoside, gutoteza no gutsemba imbaga.

Naho Rukundo, wafashwe mu 2001 yahamijwe ibyaha bya Jenoside, ubwicanyi no gutsemba imbaga muri Gashyantare 2009.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana utawe n’umubyeyi atakaza isanomuzi

Byasa n’ibitungura nyirurugo kubyuka agasanga uruhinja imbere y’umuryango we...
13 February 2018 Yasuwe: 740 0

Ubushinjacyaha bwasabye polisi gukora iperereza kuri Niyibikora uherutse...

Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda bwatangaje ko bwasabye polisi y’ u Rwanda ishami...
9 February 2018 Yasuwe: 6431 17

S/Lt Seyoboka yigambye ko ariwe warashe inzu y’Inteko (CND)

Uyu munsi ku rukiko rwa girisikare i Nyamirambo mu urubanza Sous Lieutenant...
8 February 2018 Yasuwe: 5702 0

Harakekwa akagambane na ruswa mu guteza cyamunara umutungo wa SINAPISI...

Umwe mu mitungo y’ umuryango ufasha abatishoboye Sinapisi Rwanda watejwe...
7 February 2018 Yasuwe: 4333 1

Nyabihu: Perezida Kagame yategetse ko bishyurwa mu cyumweru bagiye ku...

Hari Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bamaze imyaka 10 basaba kwishyurwa...
7 February 2018 Yasuwe: 3608 2

Kubwimana uregwa kwica umuturanyi we yasabiwe gufungwa burundu, avuga ko...

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare...
2 February 2018 Yasuwe: 3175 2