skol
fortebet

Kubwimana uregwa kwica umuturanyi we yasabiwe gufungwa burundu, avuga ko atazi niba yarishe umuntu kuko yari yasinze

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2018, rwaburanishirije mu ruhame urubanza rwa Kubwimana Aimable ushinjwa kwica atemye uwitwa Harerimana Denny bombi babarizwa mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi.
Ibi byaha Kubwimana aregwa yaba yabikoze tariki 5 Mutarama 2018, aho bivugwa ko yishe umuturanyi we witwa Harerimana Denny wari uje gutabara umuturage wari watewe na Kubwimana.
Abatangabuhamya bavuze (...)

Abatangabuhamya bavuze ko Kubwimana yarimo atemagura urugi rw’umuturanyi n’umuhoro amusaba ko yamuha inka ari nabwo Nyakwigendera yazaga atabaye maze Kubwimana ahita amuteragura ibyuma kugeza apfuye.

Mu kwiregura Kubwimana yahakanaga ibyo aregwa, akavuga ko nyakwigendera yishwe n’uwitwa Ntagengwa Louis wigeze kuba umusirikare.

Kubwimana kandi yakomeje yiregura avuga ko ibijyanye no kwica Nyakwigendera ntabyo azi kuko we yari yanasinze. Ati “Ntabwo mbyibuka kuko nari nasinze.”

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo (Kubwimana) yari asanzwe azwiho kugira urugomo akenshi aterwa n’ubusinzi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Kubwimana Aimable yakatirwa igifungo cya burundu akanatanga amande y’ibihumbi Magana atanu . Gusa imyanzuro y’urubanza izasomwa tariki 16 Gashyantare 2018.

Ibitekerezo

  • ESE UMUNTU AGURA ( 500 000 ) UTEMWE, UGONZWE, UMUGAYE, ICYO GICIRO CYASHYIZWE HO NANDE YAHEREYE KUKI !!ARAMUTSE ALI UWE NIYO NDISHYI YASABA!

    ese ubundi mwagiye mubarasa muba mubabitsemo iki abagome nkaba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa