skol
fortebet

Kunyereza umutungo w’ igihugu no gusambanya kugahato ni bimwe mu byaha bitarebwa n’ imbabazi za Perezida

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutabare (MINIJUST) ivuga ko abagize uruhare mu kurya umutungo w’abaturage, batigeze bagerwaho n’imbabazi Perezida Paul Kagame aharutse gutanga, kubera ko ngo iki ari icyaha gikomeye.
MINIJUST ivuga ko umuntu atajya yicara ngo arye amafaranga y’abaturage, narangiza ajye kwandikira Minisitiri w’Intebe asaba kubabarirwa.
Iyi Minisiteri ivuze ibi nyuma y’Itangazo ry’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 9 Ukuboza, aho yemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera ifungurwa ry’agateganyo (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutabare (MINIJUST) ivuga ko abagize uruhare mu kurya umutungo w’abaturage, batigeze bagerwaho n’imbabazi Perezida Paul Kagame aharutse gutanga, kubera ko ngo iki ari icyaha gikomeye.

MINIJUST ivuga ko umuntu atajya yicara ngo arye amafaranga y’abaturage, narangiza ajye kwandikira Minisitiri w’Intebe asaba kubabarirwa.

Iyi Minisiteri ivuze ibi nyuma y’Itangazo ry’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 9 Ukuboza, aho yemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera ifungurwa ry’agateganyo ry’abafungwa 814 bujuje ibisabwa n’Itegeko No 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Perezida Kagame yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Me Evode Uwizeyimana, avuga ko hari ibyaha bikomeye bitari ngombwa ko uwabikoze ahabwa imbabazi, birimo icyaha cyo kurya umutungo wa Leta.

Minisitiri Evode Uwizeyimana avuga ko usanga hari abantu bicara bakarya amafaranga y’abaturage nka miliyoni 100, yafungwa ayo mafaranga akayasigira umugore n’abana bagasigara bacuruza.

Avuga ko abantu nk’aba bafungwa, bagatangira kuvuga ko n’ubundi ayo mafaranga batayakoreye iyo bazaba kuba bari mu kazi.

Yagize ati “ntabwo umuntu azajya yicara ngo apange umushinga wo kwiba imisoro y’Abanyarwanda, narangiza akore umushinga wo kwiba miliyoni 100 azisigire umugore we na bene wabo basigare bacuruza, nafungwa atangire kuvuga ngo maze bibiri bya gatatu bagomba kundekura, yandike avuga ko yitwara neza, ntabwo ari uko bimeze, ibi bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta, gusambanya ku gahato, gucuruza abantu, gutunga no gukoresha ibiyobyabwenge n’ibyaha bikomeye.”

Yakomeje agira ati “aba bose ntibasabiwe gufungurwa by’agateganyo n’ubwo bujujje ibisabwa n’amategeko, twasanze badakwiye guhabwa amahirwe kubera ingaruka n’ubukana bw’ibyaha bakoze. Nka Leta icyo twari tugamije ni ukugaragaza ko ibi byaha bitihanganirwa, Jenoside, ibyaha byibasira inyoko muntu, ingengabiterezo ya Jenoside, gusambanya ku gahato n’ibindi bikomeye.”

Mu bagororwa 814 barekuwe, harimo abakoze ibyaha birimo ubujura bworoheje, ubujura bushukana, kurwana, gukubita no gukomeretsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa