skol
fortebet

Ladislas Ntaganzwa yanze kugira icyo atangaza kubyaha bitanu aregwa avuga ko yahawe dosiye ituzuye

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016 nibwo urukiko rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Ladislas Ntaganzwa aregwa ibyaha bitanu harimo n’ ibyaha bya jenoside.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bumushinja ibyaha bitanu birimo icyaha cya Jenoside; icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu; icyaha cyo kurimbura imbaga, icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora jenoside.
Nyuma yo gusomerwa ibyaha aregwa Ntaganzwa yahawe umwanya ngo avuge niba (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016 nibwo urukiko rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Ladislas Ntaganzwa aregwa ibyaha bitanu harimo n’ ibyaha bya jenoside.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bumushinja ibyaha bitanu birimo icyaha cya Jenoside; icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu; icyaha cyo kurimbura imbaga, icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora jenoside.

Nyuma yo gusomerwa ibyaha aregwa Ntaganzwa yahawe umwanya ngo avuge niba abyemera cyangwa azaburana abihakana avuga ko ntacyo yabivugaho kuko yahawe dosiye ituzuye.

Me Bugabo Laurent wunganira Ntaganzwa mu mategeko nawe yavuze ko dosiye yayigejejweho iburamo amaji hafi 300.

Nubwo bimeze gutya ariko Ubushinjacyaha bwo buvuga ko dosiye bwayohereje yuzuye, n’urukiko ruvuga ko bigaragara ko nta paji iburamo.

Ladislas Ntaganzwa yabwiye urukiko ko dosiye ye bayimwohereje muri mudasobwa kandi adasobanukiwe iby’ ikoranabuhanga, asaba ko iyo dosiye bayimushyirira ku mpapuro.

Nyuma yo gusuzuma ubu busabe, inteko yemeje ko uru rubanza ruzakomeza kuburanishwa ku italiki 19 Ukuboza 2016.

Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu muri Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwe mu baari ku rutonde rw’abashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo umunyemari Felesiyani Kabuga.

Ntaganzwa yafatiwe muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo kuwa 7 Ukuboza 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa