skol
fortebet

Minisitiri Busingye yagiriye inama Diane Rwigara uvuga ko atizeye ubutabera bw’ u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yasobanuye ko Diane Shimwa Rwigara adakwiye kugira impungenge ku butabera bw’ u Rwanda kuko bukora neza, anamugira inama y’ inzira yanyuramo ikibazo cye kigakemuka.
Ni nyuma y’ aho kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena Diane Shimwa Rwigara wari ukimara gushyikiriza komisiyo y’ igihugu y’ amatora kandidatire ye, yavuze ko yanze kwirirwa arega abakwirakwije amafoto bivugwa ko ari aye yambaye ubusa. Ngo yasanze uwo yarega ari we (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yasobanuye ko Diane Shimwa Rwigara adakwiye kugira impungenge ku butabera bw’ u Rwanda kuko bukora neza, anamugira inama y’ inzira yanyuramo ikibazo cye kigakemuka.

Ni nyuma y’ aho kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena Diane Shimwa Rwigara wari ukimara gushyikiriza komisiyo y’ igihugu y’ amatora kandidatire ye, yavuze ko yanze kwirirwa arega abakwirakwije amafoto bivugwa ko ari aye yambaye ubusa. Ngo yasanze uwo yarega ari we aregera.

Diane Rwigara yagize ati “Mu gihugu kitwa ko kigendera ku mategeko abantu babikoze (abakwirakwije amafoto) nibo mwagombye kubaza ibyo bibazo. Hari n’ abwira bati kuki utareze, abantu benshi barabimbaza, nkabasubiza nti ‘ni ukurega uwo uregera’”

Diane Rwigara atangaje ibi mu gihe itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho uko rwavuguruwe kugeza ubu rivuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, kandi ko urwego rw’ ubutabera ari urwego rwigenga.

Minisitiri Busingye yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko Diane Rwigara adakwiye kugira impungenge ku butabera bw’ u Rwanda.

Ati “Mu byo dukora icyo ubutabera bubereyeho, icyo amategeko ateganya abantu bose barareshya imbere y’ amategeko. Ubutabera ni ubw’ Abanyarwanda bose ndumva ubyumva vuba?, …Ntabwo rwose icyo ngicyo nakwirirwa gitindaho ni igitekerezo cy’ umuntu ku giti cye”

Minisitiri Busingye yakomeje abwira Diane Rwigara ati “Hari amategeko ateganya uko ubutabera bukora, hari amategeko ateganya icyo umuntu akora iyo atemeye icyemezo yafatiwe n’ inkiko, yewe hari n’ amategeko ateganya ko mu rukiko ushobora kuvuga ngo uyu muntu simwemera kubera impamvu izi n’ izi…”

Buri mwaka inkiko zo mu Rwanda ziburanisha imanza zirenga ibihumbi 60. U Rwanda rutuwe n’ abaturage barenga miliyoni 11, aha niho Minisitiri Busingye yahereye avuga ko nta gikuba cyaba gicitse umuntu umwe avuze ko ubutabera bw’ u Rwanda budakora neza.

Uyu Minisitiri yavuze ko Leta y’ u Rwanda yashyizeho abajyanama mu by’ amategeko barenga 90 bakorera mu turere twose tw’ u Rwanda uko ari 30, ngo uretse n’ icyo hari abavoka bakora ku giti cyaho, aba ngo nibo Diane Rwigara yakwifashisha mu gukurikirana ikibazo cye.

Yagize ati “Twashyizeho abakozi barenga 90, barahari mu turere twose, hari n’ abavoka bigenga bakora ku giti cyabo, yabareba.


Prof Kalisa Mbanda uyobora NEC yakiriye kandidature ya Diane Rwigara

Aha Diane Rwigara yasubizaga ibibazo by’ abanyamakuru nyuma yo gutanga kandidature

Diane Rwigara w’ imyaka 35 y’ amavuko ni umukobwa w’ umuherwe nyakwigendera Assinapol Rwigara akaba n’ umwe mu bamaze gutangaza ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda itaha y’ imyaka irindwi. Kuri uyu wa Kabiri yagejeje kuri komisiyo y’ igihugu cy’ amatora kandidatire ye irakirwa kuko yari yujuje ibisabwa byose.

Ibitekerezo

  • None se ku mugani ikibazo ni ubutabera budakora cyangwa ikibazo ni abantu batagira discipline? Aho kwijundika inzego numva washyira imbaraga mu kwirinda kwiyandarika kuko utiyubashye ntiwashobora kubahisha igihugu muko!

    Nkawe wiyise agaciro peace ukwiye kumva neza uko ubucamanza bwa hano bukora bitandukanye cyane n’ubwo Dianne yifuza.Ahubwo uzamwumve neza cg umwegere usobanukirwe niba utumva ikinyarwanda nawe nk’abanyamahanga babugize!! Uzamera nka cya kirondwe cyumiye kuruhu kandi inka yarariwe kera amaherezo.Urebe urasanga abasinyiye Dianne abenshi ari urubyiurko.Kurikira aho politiki y’isi igeze ejo utazavuga ngo watunguwe nk’uko abaswa bavuga,...kereka nawe niba uriwe rero.

    Future presidente ibyavuga nibyo kuko najye Busiinge nduzi ataraba na minister ntacyo yamukorere kuko kweri Fpr kwikora turakuzi.

    Ariko kuki mukunda gukuririza ibintu niba baramusebeje byararangiye mubyihorere?agahwa kari kuwundi karahandurika?mwebwe babasebeje mwakwishima?ese niyo byaba aribyo uwamusebeje we agakwirakwiza ubwambure bwe yambaye ubusa we ni mugabo nyabaki usebya umwana w’umukobwa?Ese ko atamusebeje atari yatangaza ko agiye kwiyamamaza?njyewe sindeba niba aribyo cga ataribyo icyo dukwiye guha agaciro nubutwari yagize bwo kwiyamamaza nkumwana wumukobwa ahubwo kurinjye Felicitation

    Ubutabera butagaragaje abishe Rwigara ni butabera ki? Bukabeshya ruhande ko yagize impanuka.

    Minisiter ndemeranya nawe 100%, ubundi uwo mukobwa yagiye gutanga ikirego inkiko zanga kucyakira? nareke guharabika ubutabera bw’ u Rwanda ntaw’ utazi akamaro bufitiye Abanyarwanda. Mwese hari utazi ko amahanga aza kwigira kuri Gacaca(Tekinike u Rwanda rwakoresheje ruca aimanza abakekwagaho gukora jenoside?)

    Yewe ga Bisingye. Ngo Diane narege. None se Busingye nka Ministre yaba ayobewe ko icyaha gikozwe ubushinjacyaha cg polisi bifite inshingano zo kwibwiriza bigakurikirana uwo ari we wese wagikoze. Izo se si inzego zitwa ko zikora ubutabera. mujye mureka kuyobya abantu. Nta munyarwanda ubayobewe, ntawe utazi ko icyaha cyakorwa cyose kiri mu nyungu za régime mutagifata nk’icyaha. Uwitwa Apolo, yavuzwe mu bakwkwa kwica Karegeya, ntiyibereye mu Rwanda nkaho ntacyabaye kandi ubundi igihugu kiba gifite inshingano zo gukurikirana abanyabyaha bose iyo bava bakagera. Reka ndekere aho. Gusa mumenye ko ibyo mukora byose abanyarwanda tubireba.

    Ariko Kagame nawe urazi gukina inkinamico!!! Kuberiki utarekura Victoire ukazana Diane.

    Ngo gutanga ikirego! Abaturage bilirwa batanga ibirego by’abantu babo babuze cyangwa bishwe bakabata mu mijyende mubamalira iki? Uretse kuvuga ngo mwakiliye ikirego ,ko Umuryango wa Rwigara wandikiye Umukuru w’igihugu yashubije iki ku karengane bagiliwe none ngo hiyongere ajye kurega.

    Ariko mu murashya mwarura iki? Ngo ubutabera ?Businge ceceka kuko icyo uvuga nawe uzi neza ko ibyo uvuga ntaho bihuriye nibiri mu mutima. Ibyo uzabibazwa imbere y Imana. Nonese mu babasha ufite wahera kuri enquête y’urupfu rwa se?kuvuga ngo yambaye ubusa ninde utabwambara byibuze 2 ku munsi? Kandi niyo byaba ari ukuri Nyakubahwa Diana si ikiremba,si ingumba,si mubi wo gutabwa
    Uwagira amahirwe wese akamwemera yatanga ituro.tukurinyuma mwana kuruta uko ubitekereza.

    ese wawundi ngo wagonze Rwigara ngo police ikamufata ngo ntimjutangaze kuko yari afite igihunga, nanubu aracyafite igihunga?? yewega johnson

    Ariko kuki mwacitse ururondogoro? mwese mufite amarangamutima akabije .kuki muvugako muzamutora atatabagezaho imihigo n’imigambi afite ?mufite imyumvire iciriritse cyane .mutegereze campain zitangire twumve udufitiye ibyiza byinci turebe niba afite facts zatuma abitugezaho ubundi tumutore.
    njyewe nizeye Kagame kuko yangejeje kuri byinci undi uwariwe wese nzamutega amatwi mwumve naho ubundi .mureke amagambo yanyu muca imanza nibirego mutazi .muvuge ibyubaka .

    Yewe birababaje abitwa ngo nabagabo kagame yabateye ubwoba babaye nkinkoko zanyagiwe hhhhhh abanyarwanda nabagabo baragayitse mureke abakobwa baduhige ubutwari

    Nta munsi w’ubusa hatavuzwe umuntu wapfuye kubwa maherere. Kandi bose bene bo bahera mu gihirahiro. Yewe niba byali bishobotse Nyakubahwa Diane Rwigara agatorwa...

    QUI TROMPE QUI? UBUCAMANZA MU RWANDA = IKIBAZO,SINKURU YABAYE KIMOMO.NTA NIBISOBANURO NTANZE,NAHIMANA GUSA.

    minista icecekere ubutabera dusigaye dufite nagahoma munwa ijye wivugira tu

    Ndabona gushishoza aribyobyaranga ayamatora nahubundi muzibikakwiyorosa bucyeye2

    Dusabye urubyiruko rwose aho ruva rukagera kujya inyuma ya Diana kuko afite muri we amaraso ya gisore abereye abanyarwanda. Aha niho tuzarebera niba FPR irambiranye cg tukiyikeneye.

    Ubutabera mu Rwanda = baringa. Ibaze kuba umuntu yishwe kandi hari facts zigaragara ngo bari mu iperereza? Diane at I: uwo ndega niwe ndegera uravuga ukiri pe kuko impfu zabantu benshi zigenda zigaragara murikigihugu ni agahomba munwa.

    Amatoro uzayatsinda arazwi ariko ni sans transparent kuko nzineza ko murwanda hari imitima yabenshi itekera ukundi. Rubyiruko tuve muyobe twitondere udufitiye akamaro.

    Nigute umugabo atinya mugenzi we, nzababikamo ubwoba paka.

    Ndababaye cyane kubera ibyo nvuga ntabikuye kumutima ni akazi ntakundi. Uwo ari we wese ufite igifu bamushyize aha yavuga nkibi cg akarenza.ariko se mwibagiwe uwo nasimbuye ibihambo yahuraguraga???karugasi!!!!nagwa najye . EVODE se?Bampora se...ariko Najye mbona ibintu bikwiye guhinduka pe!!!

    arikose muravugish’ukuri?Diane mwamutorera kuba prezida?

    Ngusubije. Jye mbona FPR inaniwe,irambiranye abanyarwanda
    So, niyo twabaho nta président ariko rugahumeka. Diane se abaye iki?mwene data se?
    Nijye nayobora.

    uKO BIMEZE KOSE Diane Rwagara yibuke ko hari Ingoma atari yemerewe kuvugiramo yaba ari we, umuvandimwe we cyangwa Se umubyara.Akwiye kumva ko uyu munsi hari uwamuhaye iryo shema ryo kuvugana agasuzuguro no gutuka abakijije umuryango we guhona.Uyu munsi afite ibyiringiro byo kuba Prezida.Niyibaze uwigeze abirita mu biwabo ku ngoma zashize.Arakoresha amafaranga menshi mu kwangiza umutekano leta zarayariraga ubuntu.Urashinza urupfu rwa so inzirakarengane.Kenyera urwane ingaruka uzazibona

    mwipfa ubusa uyu mwali ararengana kandi ibyo ashinja ubutabera bw’U rwanda nibyo kubwimpamvu zikurikira:
    1. Rwigara kuva apfuye urupfu rwamayobera ubwo butabera bwakoze iki?
    2. Za trensperency zirirwa zivuga ibitagenda zavuze iki kurupfu rwa rwigara?
    3. Umuswa wandagaje uriya mwana wumukobwa kuki atakurikiranywe?
    4. za nzego zivugira abagore dore ko zigizwe na benshi ko ntarumva hari numwe wamagana biriya bintu?
    5 Ese kuki ayo mafoto yagaragaye aruko Diane atangaje ko aziyamamaza?
    6.ubu se abiyita abasesenguzi birirwa bapfobya abakandida ko ntarumva uwo ubushinjacyaha bwahamagaje?
    CONCLUSION: ubutabera bwo mu Rwanda ntibwigenga buvugirwamo kandi burarobanura.

    Ngo Diane amenyeko haringoma atashoboraga kuvugiramo? Harya Rwigara ssinapoli FPR yasanze arumukene yinjira mu Rwanda muri 1994? Wenda wowe nta jambo warufite ariko Sisi Evariste,Majyambere Silas,Katabarwa André, Baravugaga rikijyana.Ibyerekeye Diane anenga ubutabera bwu Rwanda Mr Businjye yagombye kudusobanuri aho wa muntu wijyanye kuri Polisi kubera igihunga yagiye ibindi arikuvuga arabeshya abanyarwanda kandi azabibazwa.

    Yewe mujye mwicecekera abanyarwanda mwibazako muzabaho nkuko mubyifuza cg mubishaka icyambere mujye mumenya ko turi muri afrique ibyo mwifuza biba mubihugu byataye imbere rero mujye mwicecekera rwigara afite ibitekerezo bye nimpamvu abivuga mujye mwibuka uko byagenze twagiramungu yiyamamaza kurinjye kuba mfite igihugu muzi neza uko kagame yakibonye murumva mwakimwambura gutya ningufu amaze gutakaza mukucyubaka?izo nzira mwifuza sizanonaha kandi afrique yose nimwe rwigara aravuga ukuri ariko se agire ate?wamugani wee nabandi njye icyambabaje kuribo iriya nzu yabo basenye naho se ifatirwa ryinzu ya rujugiro yo bavuga ko ntamisoro tuge tureka tuvugishe ukuri bwo ntazatsinda ariko nibyo avuga mubyumve mwumve ko bifite agaciro bihinduke birorere ikindi aho twavuye turahazi ntago dukeneye kwinjira muntambara nkiyo twavuyemo gusa tujye tubifata gutyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa