skol
fortebet

Mu byaha Col Tom Byabagamba akurikiranyweho hiyongereyeho icy’ubujura

Yanditswe: Tuesday 21, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuwa 21 Nyakanga 2020,Col.Tom Byabagamba yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali mu modoka ya gisirikare irinzwe cyane, byari byitezwe ko atangira kuburanishwa ku byaha bishya aherutse kuregwa.

Sponsored Ad

Bwa mbere, uyu mugabo wahoze akuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame, yagaragaye yambaye imyambaro y’imfungwa za gisirikare mu Rwanda. Aboneka nk’ufite intege nkeya z’umubiri.

Agejejwe mu rukiko umucamanza yamubajije niba yemera "icyaha cy’ubujura ashinjwa".

Umucamanza ntiyasobanuye birambuye iby’iki cyaha n’uburyo yagikoze.

Koloneri Byabagamba, mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yahamijwe ibyaha n’urukiko rw’ubujurire, yabwiye urukiko ko icyo cyaha atacyemera.

Mu kwezi kwa kane, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Koloneri Tom Byabagamba azongera akagezwa imbere y’inkiko aregwa ibindi byaha yakoze afunze.

Ibyo byaha igisirikare cyamureze ni; ukugerageza gutanga ruswa no kugerageza gucika gereza.

Nyuma, ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bwafunze abagabo batatu barimo musanzire we John Museminali, bashinjwa gushaka gutorokesha Byabagamba aho afungiye.

Umucuruzi John Museminali ni umugabo wa Rosemary Museminali, uyu wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ni umuvandimwe wa Mary Baine, umugore wa Tom Byabagamba.

Uyu munsi mu rukiko Koroneli Byabagamba yahise avuga ko atiteguye kuburana kuko adafite abamwunganira.

Urukiko rwavuze ko kunganirwa ari uburenganzira bwe, rutegeka ko urubanza rusubikwa.Iburanisha ritaha rizaba tariki 14/09/2020, uregwa yunganiwe.

Mu kwezi kwa 12/2019 Col Byabagamba - na Jenerali Frank Rusagara uri mu kiruhuko cy’izabukuru - bakatiwe n’urukiko rw’ubujurire gufungwa imyaka 15 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Col Byabagamba yahamijwe kwamamaza ibihuha bagamije kwangisha abaturage ubutegetsi, gusebya igihugu kandi ari umuyobozi, guhisha ibintu byari gufasha mu kugenza icyaha no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Ibi byaha byiyongereyeho icyo gushaka gucika gereza, igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko azabikurikiranwaho mu rukiko.

BBC

Ibitekerezo

  • Dore ibintu 3 bihindura abantu zero: Gereza,Indwara,Ubusaza.Niyo mpamvu bamwe babibona hakiri kare,bakitegura.Ni iki bakora?Nubwo bamwe usanga ntacyo bibabwiye,UMUTI ni ugushaka Imana.Ukirinda gukora ibyo itubuza,ukabwiriza abantu ijambo ry’Imana ku buntu,udasaba amafaranga,kugirango nabo bahinduke.Ukirinda gutwarwa no gushaka ibyisi gusa.Nubikora,nta kabuza uzabaho neza.Niyo wafungwa,waba uzize gukorera imana.Ikirenze ibyo,Imana izakuzura ku munsi wa nyuma,iguhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ubwo nibwo buzima nyakuri Imana idusaba twese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa