skol
fortebet

Mu miyoborere myiza u Rwanda rufite 80% Afurika ikagira 30% – Anastase Murekezi

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuvunyi Mukuru w’ u Rwanda Anastase Murekezi yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe neza kurusha ibindi muri Afurika bishimangirwa Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta wavuze ko mu Rwanda umuturage afite aho yagana igihe atizeye uko yaciriwe urubanza.

Sponsored Ad

Babitangarije mu nama ya 6 y’ ihuriro ry’ Abavunyi ba Afurika u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya kabiri yatangiye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018.

Murekezi yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kugira ngo ibihugu 40 byayitabiriye byigire ku Rwanda ariko n’ u Rwanda rugire icyo rubyigiraho.


Anastase Murekezi yavuze ko abitabiriye iyi nama bashimye uko u Rwanda ruyobowe.

Yagize ati “Imiyoborere myiza igira akamaro mu kuzamuka k’ ubukungu bw’ igihugu. Abaje mu nama bashimye u Rwanda uko ruyobowe. U Rwanda rumaze kugera ku kigero cya 80% mu gihe Afurika muri rusange ikiri muri 30% mu miyoborere myiza.”

Nubwo ariko imibare igaragaza ko u Rwanda ruri imbere muri Afurika mu miyoborere myiza, Murekezi avuga ko Abanyarwanda batagomba kwirara kuko hari ibibazo bikigaragara mu Rwanda.

Yagize ati “Ntitugomba kwirara ibibazo biracyagaragara turabibona iyo tugiye gusura abaturage, ibibazo byinshi na ruswa iracyagaragara nubwo u Rwanda ari urwa mbere muri Afurika y’ Iburasirazuba n’ urwa gatatu muri Afurika ariko ni urwa 88 ku isi yose”

Minisitiri w’ Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko inzego z’ abavumyi zigomba gushyigikirwa n’ inzego z’ ubuyobozi gusa ngo biragoye kuko izi nzego zifite inshingano yo kugenzura ubuyobozi.

Yagize ati “Izi nzego ntabwo zishobora gukora zidashyigikiwe n’ ubuyobozi, ubuyobozi bugomba gushyigikira izi nzego kugira ngo zikore, hakunda rero kuba ibibazo mu gushyigikira urwego ruza kukugenzura, ugomba gusobanura no kwisobanura. Hari aho izi nzego zidashyigikirwa kubera ko urarushyigikira cyane rukaza kuba ariwowe rugenzura”

Minisitiri Busingye yavuze ko ibihugu bifite abaturage badafite umuvunyi hari ubwo bashobora kurenganywa n’ inzego z’ ubutabera.

Ati “Umuturage agana umuvunyi akavuga ngo mundebere, simvuga ko banshiriye urubanza nabi ariko mwongere mundebere ndakeka ko nshobora kuba naraharenganiye”

Busingye yakomeje avuga ko iyo umuvunyi asanze hari amategeko yirenganyijwe cyangwa atarubahirijwe asubirishamo urwo rubanza rugacibwa bundi bushya.

Minisitiri Busingye Johnston



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa