skol
fortebet

Mu rubanza rw’ abari abayobozi ba ADEPR umushinjacyaha yahindutse umushinjura

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

Ntibikunze kubaho ariko biremewe ko umushinjacyaha ashobora gushinjura. Mu iburanisha rya 2 mu rubanza mu mizi ruregwamo abari abayobozi ba ADEPR Ubushinjacyaha Emmenuel Nkubito yavuze ko nta bimenyetso bihamya ibyaha bihari.

Sponsored Ad

Me Nkubito yavuze ko ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha inyandiko yahinduwe ndetse n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu n’ubufatanyacyaha muri ibi byaha abona bidahama abo yaregaga.

Yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko raporo yakozwe n’umugenzuzi w’imari wigenga, raporo kuwa mbere abaregwa bavuze ko batemera, na we abona idasobanutse bityo ngo na we ntiyashinja ibintu bidasobanutse.

Me Nsabimana Cyprien uhagarariye ADEPR muri uru rubanza yanenze ibyavuzwe n’uhagarariye Ubushinjacyaha maze abaza impamvu Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko niba rudafite ibimenyetso bihagije.

Abaregwa bireguye ku byaha birimo kunyereza ibikoresho byubakishwaga Hotel Dove ndetse no guhanahana amafaranga abarirwa muri za miliyoni mu buryo budasobanutse. Bose bagenda bagaragaza ko ibyo bakoze nta makosa yari arimo abandi ariko amakosa bakavuga ko bayakoreshejwe na bagenzi babo bareganwa.

Nk’ uko Umuseke wabitangaje Bishop Jean Sibomana na Mutuyimana Christine wari ushinzwe imari babajijwe ku cyaha cy’inyandiko mpimbano bavuze ko we sheki zose basinye nta mpimbano irimo kuko nta n’urwego rwagaragaje ko ari impimbano kandi zanasinywagaho n’abandi bantu.

Umushinjacyaha na we yahise avuga ko nta gihamya ko izi nyandiko baregwa ari impimbano koko.

Ababurana bose uko ari 12 barindwi muri bo nibo batawe muri yombi mu 2017 baza kurekurwa ubu baraburana badafunze.

Mu ibaruwa Umuseke ufitiye copie, itorero ADEPR ryandikiye Ubushinjacyaha Bukuru kuwa 25 Ukwakira busaba ko bahindurirwa umushinjacyaha muri uru rubanza kuko abogamiye ku baregwa yakabaye ashinja.

Muri iyi baruwa yasinyweho n’Umuvugizi wa ADEPR Ephrem Karuranga ivuga ko abakiristu miliyoni ebyiri ba ADEPR bari bategereje ubutabera ku inyerezwa ry’umutungo wabo mu kubaka Dove Hotel none ubu bafite impungenge kubera imyitwarire y’uyu mushinjacyaha mu rubanza.

Ibaruwa ivuga kandi ko dossier y’uru rubanza yaregwagamo abantu bose hamwe 34 harimo abari abayobozi ba ADEPR, abakozi basanzwe bayo na ba rwiyemezamirimo baregwa uruhare mu kurigisa umutungo w’itorero ubu ngo bakaba batewe impungenge no kuba haregwa abantu 12 gusa abandi badakurikiranywe.

Mu byifuzo byabo muri iyi baruwa ni uko Umushinjacyaha Nkubito Emmanuel avanwa muri iyi dossier agahindurwa, ndetse batanga urutonde rw’abandi bantu 17 n’amazina yabo bifuza ko Ubushinjacyaha bubakurikirana kuri ibi byaha kimwe n’aba 12.

Uyu munsi umucamanza yasubitse urubanza ategeka ko tariki 09 Ugushyingo rugomba kuzamo Umuvugizi (Umuyobozi) wa ADEPR mu Rwanda Rev. Karuranga Ephem akazaza yitwaje inyandiko z’umugenzuzi w’imari wigenga agasobanurira urukiko uko iryo genzura ryakozwe.

Umwe mu bunganira abaregwa iruhande rw’Urukiko yabwiye Umuseke ko ngo abo muri ADEPR batari bamenyereye ibikorwa by’iterambere mu myaka 80 ADEPR imaze, none ngo babonye huzuye Hotel nini yanatashywe bashinga urubanza ku bayubakishije mu gihe ngo ihari nk’igikorwa kigaragara.

Bishop Sibomana na bagenzi be baregwa kuba bararigishije miliyari 2,5 mu mushinga wo kubaka Dove hotel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa