skol
fortebet

Muhanga: Bataburuye umurambo w’ umugore ngo hasuzumwe icyamwishe

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ umurenge wa Shyogwe wo mu karere ka Muhanga bwataburuye umurambo w’ umugore bikekwa ko yazize uburozi washyinguwe ku wa Gatandatu bubitegetswe n’ Urwego rw’ igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.

Sponsored Ad

Nyakwigendera Mukandori Béatrice wari utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagali ka Mbare, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga yashyinguwe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ariko umuryango we utanga ikirego ko yaba ngo yazize uburozi.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Mbabazi Modeste avuga ko bakiri mu iperereza kugira ngo harebwe intandaro y’urupfu rwe.

Habinshuti Védaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe yabwiye Umuseke ko nta makuru yari afite ku rupfu rw’uyu mubyeyi ko yayabwiwe n’ubugenzacyaha bwo mu Karere ka Ruhango bunamusaba ko yihutira gutaburura umurambo we.

Habinshuti ati: “Jye nta makuru yandi nari mfite ku cyaba cyahitanye uyu mubyeyi ubugenzacyaha bwansabye ko ntaburura umurambo we ukajya gukorerwa isuzuma, nibyo nakoze nta kindi narenzaho.”

Habinshuti avuga ko ubugenzacyaha bwari bwasabye umuryango wa Mukandori ko umurambo we bawujyana mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo upimwe bo bagera mu nzira bagafata icyemezo cyo kumushyingura bitwaje ko nta bushobozi bafite bwo kuwugezayo.

Gusa abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko mu cyumweru gishize Mukandori yerekeje mu Karere ka Ruhango ajyanywe no kujya kwaka indezo kuko ariho umugabo we batandukanye yari ari.

Bavuga ko yaba ngo yarahageze bakamubwira ko babanza gufata fanta ku kabari nyuma ngo akabona guhabwa ibyo yifuza.

Umwe muri aba yagize ati: “Iyo fanta bamuhaye ntiyigeze ayirangiza kuko yahise agwa muri Koma ntiyongeye kuzanzamuka kugeza apfuye.”

Abantu babiri mu bakekwaho urupfu rwa Mukandori bari mu maboko y’ubushinjacyaha kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana mu Karere ka Ruhango.

Wa mukobwa w’ i Karongi wahiriye mu nzu, agashyingurwa adasuzumwe nawe uwo munsi yahise atabururwa arasuzumwa arongera arashyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa