skol
fortebet

Muhanga: Polisi yataye muri yombi abantu 13 bafatiwe mu kabari barimo uwakuwe mu rugo n’impumuro y’icyokezo

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa 27 Mata 2020,Polisi yo mu karere ka Muhanga yaguye gituma abantu 13 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bajya kunywera inzoga mu kabari kitwa Plateau du Centre ko mu Mujyi wa Muhanga.

Sponsored Ad

Ibyo bibaye mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bugaragaza ko utubari tuza ku isonga mu kubangamira amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kubera ko dufungura tugahuriza abantu benshi hamwe.

Umwe mu bafatiwe muri aka kabari yabwiye KT Radio ko umubabwe w’inyama zo muri aka kabari wamusanze aho yari yicaye aza awukurikiye birangira yisanze muri aka kabari.

Yagize ati “Numvaga umutima wenda guturika.Hari umuntu wampaye amakuru ko uha komande mucoma akagushyiriraho inyama akaza kuyiguha ukayijyana mu rugo.Numvise akotsi gacumbye mbaza umuntu amakuru arambwira ati ushaka inyama wagenda ugatanga komande bakayiguha.Uretse kumva impumuro yabyo kubera ko wabiriye,ubu nibwo nari mpumuriwe umutima urabyibuka.”

Undi mugore ufite umwana umwe yavuze ko atabeshya ko yari aje gufata inzoga ngo ayitahane gusa kuko ngo yari aje kwicara ngo bamuhe icyo kunywa.

Yagize ati “Polisi yasanze bataranyakira ariko nari nje gufata icyo kunywa ntabwo mbeshya.Hari undi mugore umwe twari kumwe.Mfite umwana umwe,ndumva mbabaye kuko yari acyonka ntabwo nari mfite gahunda zo kuhatinda.”

Abandi bantu bafashwe bavuze ko barimo kugenda imvura ibafatira mu nzira bahitamo kujya kugama ku kabari.

Umwe yagize ati “Nari mvuye mu mujyi,imvura imfatira mu nzira,ndirukanka nza kugama ku kabari.Nkigeramo neza bahise baza baradufata.Nta kintu twari twatse cyo kunywa.”

Nyiri akabari ka Plateau du Centre yavuze ko atagize akamenyero ibyo kugafungura mu gihe cya Guma mu rugo ngo kuko bwari ubwa kabiri yari afunguye bitemewe.

Yagize ati “Nababwiraga nti mutambuke mugende mutegeranye,ako umuntu afata agafate asohoka agenda kuko murareba iki cyorezo cyugarije isi yose.Nubwo ikosa ryabayeho turarisabira imbabazi ntabwo tuzongera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko utubari tw’ahazwi mu isi ya cyenda bacuruza inzoga mu buryo butemewe ariko bagiye kudukurikirana ndetse biri mu bibangamiye iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, akavuga ko uwo ari we wese uyarenzeho agomba guhanwa.

Yakomeje ati “Aho bita mu isi ya 9 n’aho handi hari utubari turimo gukora,menye amakuru ko bacuruza inzoga mu buryo butemewe bityo tugiye gufatanya n’inzego dukorana tugashaka uburyo aho hantu hakurikiranwa.”

Abafashwe uko ari 13 baciwe amande y’ibihumbi 10 FRW barayabura birangira nyiri akabari ayatanze yiyongera ku bihumbi 200 FRW yari yaciwe azira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19.Yose hamwe yabaye 130.

Polisi mu karere ka Muhanga yashimiye abantu bose bagira uruhare mu kugaragaza abishe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus kuko birinda benshi kuba bakwandura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa