skol
fortebet

Mukamira: Abishe umusore wakuwe mu kidendezi cy’ amazi baratorotse

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

Abo mu muryango wa Nsengimana Moise w’ imyaka 24 wicishijwe inkoni babonye abari batawe muri yombi ku cyaha cyo kwica umuvandimwe wabo barekuwe bagira ngo babuze ubutabera ariko Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Iperereza RIB ntabwo rwaretse iki kirego.

Sponsored Ad

Tariki ya 14 Nzeli 2018 nibwo umurambo wa NSENGIMANA Moise wabonetse mu kidendezi cy’amazi kiri hirya gato y’ahazwi nko mu kajagari mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, bikekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’abamushinjaga kubibira radiyo.

Nyuma y’urwo rupfu ngo abakekwaga kuruba inyuma barimo n’uwamushinjaga kumwiba ndetse na nyir’akabari yakubitiwemo bahise batabwa muri yombi icyakora ngo bidateye kabiri bahita banarekurwa, ibyatumye abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko urupfu rw’umuntu wabo rwabuze gikurikirana ndetse bo bakabifata nk’akarengane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira MUNYANSENGO Fred yavuze ko ikibazo cy’ubwo bwicanyi bwabaye mu byumweru bibiri bishize yakimenye bakagikurikirana, hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturanyi abakekwaga bagashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB). Uyu muyobozi ngo nawe yaje kumva ko hari abarekuwe atazi impamvu yabyo.

Umuvugizi wa RIB, MBABAZI Modeste yabwiye Radio1 ko kuba hari abari batawe muri yombi bakaza kurekurwa atari ukwirengagiza iki kirego, ahubwo ari uko abafashwe byaje kugaragara ko nta ruhare babifitemo.

Yongeyeho ko abo byagaragraga ko bagize uruhare muri ubwo bwicanyi bahise batoroka kugeza ubu bakaba bakomeje gushakishwa ari nako kandi ngo n’iperereza rigikomeje.

RIB ivuga ko abari batawe muri yombi ari abafitanye isano n’abakekwaho kwica uwo muntu, barimo umugore w’umwe muri bo n’umubyeyi w’undi kandi ibyo ngo ntibibahamya uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ari nayo mpamvu yatumye bahita barekurwa nk’uko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 17 rivuga ko uburyozwacyaha ari gatozi ku wagikoze bivuze ko ntawe ushobora guhanirwa icyaha cy’undi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa