Mukansanga wari Visi Meya wa Nyabihu akimara kwegura yahise atabwa muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 12 May 2018 Yasuwe: 5268

Mukansanga Clarisse nyuma y’ amasaha make yeguye kumwanya w’ Umuyobozi w’ akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ Abaturage yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2018 nibwo Uwanzwenuwe Theoneste wari Umuyobozi w’ akarere ka Nyabihu na Mukansanga Clarisse wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage bandikiye njyanama y’ akarere bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Tariki 12 Mata 2018 Mukansanga yashyizwe mu majwi ashinjwa kwanga kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyabihu, ndetse ngo yaranavuze ngo buji bazihe abafite ababo bibuka.

Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere ka Nyabihu, GASARABWE Jean Damascène yatangarije UMURYANGO ko saa mbili za mugitondo aribwo yakiriye amabaruwa y’ ubwegure bw’ aba bayobozi.

Nyuma y’ amasaha make Mukansanga yahise atabwa muri yombi nk’ uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yabitangarije Igihe.

Yagize ati “Hari dosiye yari yarakozwe. Ngira ngo mwakurikiye amakuru yavugaga ko yakoze ibyaha bigendanye no gupfobya Jenoside, ibyaha by’ingengabitekerezo n’ibindi bifitanye isano nayo. Dosiye yarakozwe , uyu munsi yafashwe arafungwa azashyikirizwa urukiko ku wa Mbere."

Mu kiganiro Mukansanga aheruka kugirana n’ itangazamakuru yahakanye ibyo kuba yaravuze ko buji bazihe abafite ababo bibuka.

Ati “Oya ntabyo navuze, navuze ngo hari abantu benshi batazifite babanze bazibahe nabonaga hari abantu benshi badafite buji. Uwaba yakomeretse rero sinzi ubwo yabifashe uko bitari. Ahubwo bari gukomereka kurushaho iyaba twese dufite buji hari abatazifite.”

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwanda: Abakurikiranyweho kwiba Access Bank basabiwe gufungwa imyaka...

Abanyarwanda n’ Abanyanigeria bahakana icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba...
16 October 2018 Yasuwe: 3601 0

Abacamanza b’ Abafaransa basabye ko iperereza ku wahanuye indege ya...

Uru rubanza rumaze igihe ndetse rutuma u Rwanda rutarebana neza n’ u...
14 October 2018 Yasuwe: 1463 2

Umusirikare warasiye umuntu I Nyamirambo n’abo bareganwa bakatiwe gufungwa...

Abantu batatu bakurikiranweho kugira uruhare mu iyicwa rya nyakwigendera...
8 October 2018 Yasuwe: 1352 0

Ubushinjacyaha ntiburamenya niba bujuririra irekurwa rya Diane Rwigara na...

Ubushinjacyaha bukuru bw’ u Rwanda bwatangaje ko bugiye kwicara bugasoma...
5 October 2018 Yasuwe: 1108 0

Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara barekuwe by’ agateganyo

Urukiko rukuru kuri uyu wa 5 Ukwakira 2018 rwafashe icyemezo cyo kurekura...
5 October 2018 Yasuwe: 6587 0

‘Mwirinde gusiragiza umuturage’ Minisitiri Busingye yakira indahiro z’...

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’ intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston kuri...
4 October 2018 Yasuwe: 180 0