skol
fortebet

Musanze: Gitifu wagaragaye akubita abaturage yabwiye urukiko ko abantu bo mu Kinigi badashobotse

Yanditswe: Wednesday 15, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be barimo uw’Akagari ka Kabeza, na ba Dasso batatu bakorera muri uyu Murenge, baregwa gukubita no gukomeretsa abaturage, basubiye imbere y’urukiko biregura ku byaha bashinjwa, Sebashotsi avuga ko hari abaturage badashobotse.

Sponsored Ad

Ni urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze aho rwatangiye saa Yine zuzuye.

Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragariza urukiko uburyo abaregwa bakozemo ibyaha baregwa, aho babigaragaje mu mashusho yerekana uko Sebashotsi na bagenzi be bakubise abaturage barimo Manishimwe Jean Baptiste na mushiki we Nyirangaruye Clarisse babaziza kutambara agapfukamunwa.

Ubushinjacyaha bwerekanye n’amafoto agaragaza uburyo buri wese yakozemo icyaha, ndetse banagaragaza ibyo abatangabuhamya bavuze bashinja abaregwa.

Ku ruhande rw’abaregwa bisobanuye umwe ku wundi imbere y’urukiko uburyo bakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Nsanzumuhire Sylvain, Maniriho Martin wafashwe, Tuyisabimana Jean Léonard wayoboraga Akagari ka Kabeza na Abiyingoma bireguye bavuga ko batigeze bakubita abaturage ahubwo icyo bakoze ari uguhosha imvururu zari zihari.

Bavuze ko ibyo bakoze byose babikoze ku mpamvu zo kubahiriza amabwiriza bari bahawe n’umuyobozi wabo ariwe Sebashotsi yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 cyane bareba abatambara agapfukamunwa neza n’abatakagira, no kugenzura isuku mu isantere yo ku Ngagi no mu muhanda werekeza mu Kinigi kugira ngo Umukuru w’Igihugu witeguraga gusura ako gace mu Karere ka Musanze azahagere hasa neza.

Ku ruhande rwa Sebashotsi, yireguye yemera icyaha aregwa anagisabira imbabazi imbere y’abacamanza ndetse n’umuryango wa Karegeya yakubitiye abana, avuga ko atabikoze abigambiriye kuko ntacyo yari asanzwe apfa nawo.

Yavuze ko yabikoreshejwe no kuba yarashakaga guhosha imvururu yari asanze zihari kuko Nyirangaruye yari ari kuruma Nsabimana, umwe mu bagize urwego rwa Dasso amukubita agira ngo amurekure. Nsabimana yashakaga gutwara musaza wa Nyirangaruye kuko yari afashwe atubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Yavuze ko yaguye mu makosa arimo kubahiriza amabwiriza yari yahawe n’Umuyobozi w’Akarere yari agamije gutegura uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu wari gusura Akarere.

Sebashotsi kandi yavuze ko abaturage bo mu Gasantere ko ku Ngagi mu Kinigi bagoye kuko ngo bakunze kurwanya inzego z’umutekano, avuga ko kubacungira umutekano bisaba imbaraga zirenze iz’umurenge kuko ngo bigeze gukubita Dasso inshuro ebyiri, ndetse na gitifu w’akagari ngo bigeze kumusagarira.

Nsabimana Anaclet wari Dasso na we ntiyagiye kure y’ibya Gitifu Sebashotsi, yemeye icyaha avuga ko yabikoze ku mpamvu z’akazi bari basabwe kubahiriza, asaba urukiko gushishoza bakareba uburyo icyaha cyakozwemo bagafata icyemezo gikwiye.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste bamuziza kutambara agapfukamunwa, cyakozwe ku wa 13 Gicurasi 2020, abagikoze batabwa muri yombi bukeye bwaho.

Urubanza rurakomeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

SOURCE: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa