skol
fortebet

Musanze: Ndabereye wahoze ari Visi Meya yakatiwe gufungwa imyaka isaga 5 azira gukubita umugore we

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari Visi Meya w’akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Ndabereye Augustin yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhoza mu Karere ka Musanze,gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe, runamuca ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gukubita no gukomeretsa umugore we.

Sponsored Ad

Ndabereye wahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Musanze Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yatawe muri yombi mu ku wa 30 Kanama 2019 nyuma yo gukubita umugore we Kamariza Olive akamupfura imisatsi.

Saa cyenda na 45 kuri uyu wa Kane nibwo abacamanza basomye ibyemezo by’urukiko, Perezida w’inteko iburanisha abanza gusubiramo ibyaha uregwa ashinjwa, uko iburana ryagenze n’uko buri ruhande rwireguye.

Ndabereye yaburanye yemera icyaha cyo gugukubita no gukomeretsa uwo bashakanye anagisabira imbabazi, ahakana icyo kumuhoza ku nkeke. Ku wa 21 Mutarama 2020 nibwo yaburanye mu mizi ku byaha aregwa, mu rubanza rwabereye mu muhezo.

Umucamanza yagaragaje ko mu gihe cy’iburanisha, Ndabereye yemeye ko yarwanye n’umugore we abitewe n’uko yari amaze guteka, amusanga mu cyumba amubwira kujya kurya cyangwa akabireka kuko atari umwana wo gutamikwa.

Ni ibintu ngo byatumye kamere izamuka barwana ubwo, ari nabyo byabaye intangiriro y’ibyaha uyu mugabo afungiwe.

Umucamanza yagaragaje ko icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore kidahama Ndabereye kuko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze, ahubwo byavuzwe mu magambo gusa.

Yavuze ko isuzuma rya muganga ryagaragaje ko ibikomere Ndabereye yateye umugore we nta zindi ngaruka zikomeye byamugizeho nk’ubumuga, bikaba ari kimwe mu byatumye agabanyirizwa igihano yahawe. Itegeko rigena ko uhamwe n’iki cyaha Ndabereye yemera ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu, ariko kitarengeje imyaka umunani.

Uyu mugore akimara guhohoterwa na Ndabereye,yajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri,igitaraganya ndetse amaze koroherwa ahabwa abaganga bo kumwitaho kubera ihungabana yagize.

Kuwa 14 Mutarama 2020 nibwo uyu mufasha wa Ndabereye yandikiye ibaruwa perezida Kagame yishinganisha ubuzima bwe ndetse asaba ko uyu mugabo we atafungurwa kuko ngo ashobora kuzamwica cyane ko ngo yabigerageje inshuro nyinshi ntibimukundire.

Uyu mugore yavuze ko Ndabereye atamaraga ibyumweru 2 atamukubise aho yavuze ko yigeze kumukubita amuziza ko yaguze inyanya nyinshi,ko abana basakuje mu rusengero ntabacecekeshe, yaguze amasorori mabi,ko ngo yamenye ubuki,n’ibindi.

Source:IGIHE

Ibitekerezo

  • Uyu mugabo njye sinigeze mumenya n’ubwo yayoboye akarere mbarizwamo, n’ uyu mugore ntaho muzi, ariko uko njya numva nyamugore avugwa hirya no hino, uyu mugabo yari yararenganye bikomeye. Niba amategeko ya Leta yacu ntacyo yafasha uyu mugabo, Imana yo mu ijuru imurebe imurengere!

    Ubumuga ntekereza butaba inyuma gusa,no mumutwe no kumutima haba Hari ikibazo.abantu bameze nk’uyu bajye bubaha ikiremwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa