Musanze: Umugabo ushinjwa kwica umugore we akoresheje igitiyo yagejejwe mu rukiko

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 25 January 2018 Yasuwe: 1389

Ku wa 18 Mutarama 2018 mu Kagari ka KAMINA , Umurenge wa BUSENGO ho mu Karere ka GAKENKE haburanishijwe mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo umugabo witwa NSHIMIYIMANA Damascene icyaha cyo kwica umugore we witwa MUKANKUSI Faina akoresheje igitiyo.

Iki cyaha akurikiranweho yagikoreye mu murenge wa Busengo ho mu Karere ka Gakenke mu ijoro ryo ku italiki ya 31/12/2017. Muri iryo joro nibwo NSHIMIYIMANA Damascene yakubise umugore we igitiyo mu mutwe aramwica, abonye amaze gupfa amuryamisha ku buriri ahita acika. Akaba yaraje gufatirwa mu Murenge wa Kanyinya ho mu Karere ka NYARUGENGE ku wa 02 Mutarama 2018.

NSHIMIYIMANA Damascene avuga ko intandaro y’ubwo bwicanyi ari amakimbirane yagiranye n’umugore we ubwo yari avuye ku irondo, hanyuma umugore we akamushinja ko avuye gusambana, akagira umujinya aka mukubita igitiyo akamwica.

Mu iburanisha ryari ryitabiriwe n’abaturage benshi bo mu Murenge wa Busengo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko NSHIMIYIMANA Damascene yakoze icyaha yakigambiriye n’ubwo avuga ko umugore we ariwe wabanje kumukubita icyo gitiyo hanyuma nawe akakimwaka akakimukubita.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko NSHIYIMANA yari afite uburyo bwo kwirinda imirwano cyane cyane ko yabonaga ko ibyo arwanisha bishobora gutera ingaruka zikomeye. Ikindi kigaragaza ubushake bwo gukora icyaha , ni uko yakubise mu mutwe ntakubite nibura ahandi kumubiri.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko aho basanze umurambo w’uwo mugore bahasanze n’inyundo iriho amaraso kuburyo bikekwa ko nayo NSHIMIYIMANA yayikoreshe yica umugore we.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko NSHIMIYIMANA Damascene yakoze icyaha gikomeye cyo kwica uwo bashyingiranwe, icyo cyaha kikaba giteganywa n’ingingo ya 142 y’itegeko ngenga No 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana; bityo akaba agomba guhanishwa igifungo cya burundu nk’uko giteganywa n’iryo tegeko.

Urubanza ruzasomwa ku italiki 25 Mutarama 2018 saa tanu (11h00) i KAMINA mu Murenge wa BUSENGO aho uru rubanza rwaburanishirijwe.

Source: Ubushinjacyaha

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manirareba wareze Msgr Ntihinyurwa yaciwe ibihumbi 950

Manirareba Herman wareze Arikipiskopi wa Kigali, Ntihinyurwa Thaddée,...
19 April 2018 Yasuwe: 2850 0

Gitifu wa Kinigi ukekwaho gutwikira umwana we mu nzu yatangiye...

Kuri uyu wa 18 Mata urukiko rwisumuye rwa Musanze rwatangiye kuburanisha...
19 April 2018 Yasuwe: 1233 1

Gicumbi: Umuforomo wafunzwe akekwaho gusambanya umugore yabyazaga yavuze...

Umuforomo wo kigo nderabuzima Rubaya witwa Mutabaruka Jean Bosco watawe...
14 April 2018 Yasuwe: 10134 1

Uwatwikishije ipasi umukozi wo mu rugo w’ imyaka 16 nta gihano...

Urukiko rw’ ibanze rwa Ngoma rwakatiye Noella Ihirwe igifungo cy’ amezi atanu...
31 March 2018 Yasuwe: 3172 0

Urukiko rwakatiye Karegeya wishe umugore aho amutabye agateraho...

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 29 Werurwe rwahamije Karegeya...
29 March 2018 Yasuwe: 1828 0

Impunzi 21 zikekwaho guteza akaduruvayo mu nkambi ya Kiziba zagejejwe...

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, yatangaje ko...
29 March 2018 Yasuwe: 1229 0