skol
fortebet

Musanze: Umuryango wa Nyirangaruye wakubiswe n’abari abayobozi mu murenge wa Cyuve urasaba ubutabera n’indishyi y’akababaro

Yanditswe: Thursday 25, Jun 2020

Sponsored Ad

Umubyeyi wa Nyirangaruye Uwineza Clarisse wavuze ko wizeye ko uzabona ubutabera bukwiriye kubera ko ngo umwana wabo wakubiswe na Gitifu wa Cyuve ndetse n’abandi bayobozi bakoranaga na nubu akijya kwivuza.

Sponsored Ad

Hagati mu kwezi kwa gatanu,nibwo ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagaragaje ko bababajwe na videwo y’abayobozi bo ku rwego rw’ibanze mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda bagaragaye bari gukubita mu buryo bw’ubugome umukobwa uri mu muhanda.

Uyu mukobwa wakubitwaga ni Nyirangaruye Uwineza Clarisse w’imyaka 22,yari kumwe na musaza we Manishimwe Jean Baptiste na we wakubiswe, mu murenge wa Cyuve muri Musanze.

Abashinjwa gukubita aba bavandimwe barimo ukuriye umurenge wa Cyuve, ukuriye akagari ka Kabeza n’aba-DASSO (urwego rushinzwe umutekano mu turere).Aba bose barafunzwe, ndetse mu minsi ishize ikirego batanze ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko cyateshejwe agaciro bakomeza gufungwa.

Uwineza wakubiswe kugeza ubu aracyari kwivuza, ntarabasha gusubira mu kazi ke ko kudoda nkuko umubyeyi we yabibwiye BBC.

Ntabwo impamvu bakubiswe izwi neza, bamwe mu babibonye bavuga ko bishingiye ku kuba nta gapfukamunwa bari bambaye, abandi bakavuga ko aba bayobozi bashinjaga uyu mukobwa kubasuzugura, na musaza we akaza kumurengera.

Uku gukubitirwa mu ruhame mu buryo bukomeye byateye Uwineza ibibazo by’ihungabana, nubwo nta bikomere yagize ku mubiri nkuko umubyeyi we Karemera yabibwiye BBC.

Avuga ko umwana wabo yavuriwe ku bitaro bya Nemba no ku kigo cya Isange One Stop Center, cyakira abagize ibibazo by’ihohoterwa, kenshi irishingiye ku gitsina.

Ati: "Yarorohewe ariko aracyavurwa, n’uyu munsi [ku wa kane] yari afite ’rendez-vous’ yasubiye ku bitaro".

Bwana Karemera avuga ko ari bo bari kwiyishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi, ariko ko "bareze abamukubise".

Umwe mu baturage wo mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze utifuje gutangazwa amazina ye, yabwiye BBC ko aba bategetsi hari abandi baturage benshi bakubise barimo bategeka abantu kubahiriza ingamba za leta zafashwe mu kwirinda coronavirus.

Yagize ati: "Ikoranabuhanga ryarakoze. Ntiwabonye n’inkoni bagendanaga se? Na biriya ni uko byafashwe kuri videwo bikagera ku mbuga nkoranyambaga, kuko hari n’abandi bakomerekeje".

Hashize iminsi micye ayo mashusho akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, tariki 14/05/2020 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza ko rwafunze abakekwa.

Abo ni Sebashotsi Gasasira Jean Paul, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Tuyisabimana Jean Léonard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza, n’aba-DASSO babiri Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain.

Bwana Karemera avuga ko bafite icyizere ko Uwineza azakira agasubira mu mirimo ye.

Ati: "Twebwe turifuza kubona ubutabera n’indishyi z’akababaro".

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Kuki mutanga amakuru igice. Ibyo kuruma daso kdi afite ubwandu akanga kurekura ko mutabivugaho. Ubunyamwuga n’ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa