skol
fortebet

Musanze: Urukiko rwategetse ko abayobozi bakubise abaturage baburana bari hanze

Yanditswe: Thursday 11, Jun 2020

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Muhoza rwategetse ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve n’uw’Akagari ka Kabeza ndetse n’aba Dasso babiri bakorera muri uyu murenge, bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa barekurwa bakajya baburana bari hanze.

Sponsored Ad

Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa 10 Kamena 2020, rukerewe isaha n’iminota 20 kuko rwatangiye saa kumi n’iminota 20 mu gihe byari biteganyijwe ko rusomwa saa cyenda z’amanywa.

Abaregwa bose ku wa 28 Gicurasi 2020 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwari rwafashe icyemezo ko baburana bafunzwe kubera uburemere bw’icyaha bakoze n’ingaruka byagize ku bagikorewe.

Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve na bagenzi be ntibishimiye iki cyemezo ndetse bahise bakijuririra mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhoza.

Umucamanza yatangiye asubiramo ibyaha baregwa, anasobanura byimbitse ingingo abaregwa n’ababunganira batanze bajuririra icyemezo bari bafatiwe cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Yagaragaje ko mu Rukiko rw’Ibanze baburanye bahakana icyaha, ariko nyuma mu bujurire bakaza kwemera icyaha baregwa bavuga ko bakiguyemo kubera akazi barimo ko gucunga umutekano no gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umucamanza yagaragaje ko kandi Nsabimana Anaclet yireguye avuga ko asaba kuburana ari hanze kuko nyuma yo gusuzuma uwakubiswe bagasanga yaranduye SIDA, yahise ahabwa imiti yo kumurinda kwandura kuko yari yamaze kumuruma, bityo kuyinywa ari muri gereza bimugora.

Yavuze ko icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza cy’uko abaregwa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo aricyo, ariko mu bushishozi bw’abacamanza basanze hari ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha ko uwo mukobwa arwariye mu bitaro ku bw’ingaruka yagizweho n’inkoni akagerageza kwiyahura atari byo kuko abaganga basanze ntaho bihuriye n’inkoni yakubiswe.

Abacamanza kandi basanze kuba Ubushinjacyaha bwaravuze ko bukirimo gukusanya ibindi ibimenyetso, iki gikorwa cyararangiye, ariho bahereye bafata umwanzuro ko Gitifu wahoze ayobora Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na Gitifu w’Akagari ka Kabeza na ba Dasso babiri barekurwa bakajya bitaba bari hanze.

Abaregwa basabwe n’abacamanza ko bazajya bitaba urukiko buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, n’icya gatatu cy’ukwezi bakabikora mu mezi abiri.

Sebashotsi na bagenzi be bakekwaho gukubita no gukomeretsa abavandimwe babiri bakoze iki cyaha ku itariki ya 13 Gicurasi 2020, batabwa muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa