skol
fortebet

Musanze: Urukiko rwisumbuye rwemeje ko Gitifu na bagenzi be bakubise abaturage bari mu kazi

Yanditswe: Thursday 30, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko rudafite ububasha bwo gucira urubanza Sebashotsi Gasasira Jean Paul wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve na bagenzi, kuko ibikorwa byo gukubita abaturage babikozwe bari mu kazi bityo ko batahanishwa igifungo cy’imyaka 15.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa imyaka 15 no gucibwa ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri muntu kubera uburemere bwa biriya byaha bakurikiranyweho.
Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, rwasomye (...)

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kane, rwavuze ko mu bushishozi bwarwo rwasanze bariya bahoze ari abayobozi batakubise cyangwa ngo bakomeretse bariya baturage nkana ahubwo ko bari mu kazi bityo ko batahanishwa kiriya gihano cy’imyaka 15.

Umucamanza yavuze ko icyaha gikwiye guhama bariya bantu gihanishwa hagati y’imyaka Itatu (3) n’itanu (5) kandi kikaba kitari mu bubasha bw’Urukiko Rwisumbuye.

Umucamanza yavuze ko kiriya gihano gitangwa n’Urukiko rw’Ibanze bityo ko abaregwa bakwiye gusubizwa kuburanira mu rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rubifitiye ububasha.

Hari amakuru avuga ko Ubushinjacyaha butanyuzwe n’umwanzuro rw’Urukiko ndetse ko bushobora kuwujuririra.

Abaregwa bisobanuye bavuga ko uriya munsi batari bazinduwe no gukubita bariya baturage ahubwo ko bari mu kazi ariko bariya baturage bakaza kubashotora ndetse ngo bagakomeretsa bamwe muri bo.

Sebashotsi Gasasira Jean Paul yabwiye Urukiko ko abaturage bo muri kariya gace basanzwe barigometse ku bayobozi ndetse ko bakunda kubakubira. Icyo gihe yagize ati “Nayoboye imirenge myinshi ariko uriya munsi uyu Murenge wambereye ikigeragezo pe.”

Source: UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa