skol
fortebet

Mutangana Jean Bosco yongeye kugirirwa icyizere mu Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abashinjacyaha

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

Umushinjacyaha Mukuru w’U Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yongeye gutorerwa kuba Visi Perezida w’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abashinjacyaha (APA).

Sponsored Ad

African Prosecutors Association APA yashyizeho ubuyobozi bushya bugiye kuyobora manda y’imyaka ibiri mu nama rusange ngarukamwaka ya 13 y’iri shyirahamwe yateranye kuva tariki 30 kugera tariki 1 Ugushyingo.

Umushinjacyaha Mukuru wa Misiri, Nabeel Sadek niwe watorewe kuba Perezida wa APA.

APA igira Aba Visi Perezida batanu bahagarariye uturere dutanu twa Afurika; ak’Amajyaruguru; Amajyepfo, Uburengerazuba, Uburasirazuba na Afurika yo Hagati.

U Rwanda rwatorewe guhagararira akarere k’Akafurika yo Hagati.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yanatangaje ko muri iyi nama u Rwanda rwemeranyije na Misiri kongera imbagaraga mu masezerano byasinyanye muri Werurwe 2017 nk’izego z’Ubushinjacyaha mu kurwanya ibyaha ndetse n’ubufatanye mu iperereza.

Icyo gihe Umushinjacyaha Mukuru yatangaje ko nta mpapuro zihariye zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha baba bari ku butaka bwa Misiri.

Mutangana Jean Bosco yagizwe Umushinjacyaha Mukuru mu ukuboza 2016 asimbuye Richard Muhumuza wagizwe umucamanza mu rukiko rw’ ikirenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa