skol
fortebet

Ndahimana Protogene waregwaga gushahura umurambo no kuwuca amatwi yakatiwe imyaka 5

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa 27 Nzeli rwakatiye Ndahimana Protogene imyaka 5 y’ igifungo asonerwa amagarama y’ urubanza kuko yaburanye afunze.

Sponsored Ad

Muri Mata uyu mwaka nibwo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayenzi humvikanye inkuru idasanzwe y’ umugabo Ndahimana Protogene, abaturage bashinjaga gutaburura umurambo w’ umusaza wari umaze iminsi yitabye Imana agashyingurwa.

Icyo gihe abaturage babwiye itangazamakuru ko Ndahimana yataburuye umurambo wa Madegede akawuca amatwi n’ ibice by’ ibanga.

Umwe muri bo yagize ati “Reba nk’ ubu warambitse umuntu ipantalo nk’ iyi wajya kureba ugasanga bayimukuyemo. Barashahuye ubwo barigendera”

Undi yagize ati “Bamukase amatwi, n’ ibindi bamusanze bamukuyemo ipantalo ubwo n’ ibindi ntawarebye kuko izuba ryari ryavuye n’ isazi zitangiye gutuma”

Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Ndahimana. Uyu munsi nibwo urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko ibyaha Ndahimana aregwa bimuhama maze rumukatira igifungo cy’ imyaka 5.

TV1 yatangaje ko muri uru rubanza umucamanza yisunze ingingo ya 180 mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda , ivuga ko umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome , umurambo w’ umuntu cyangwa uca umwanya w’ umubiri cyangwa se ushinyagurira ku buryo ubwo aribwo bwose ahanishwa kirenze imyaka 5 kugeza ku myaka 7.

Impande zombi zahawe iminsi 30 ngo uzaba atanyuzwe n’ imikirize y’ urubanza azabe yatanze ubujurire bwe mu rukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa