skol
fortebet

Ndayishimiye Rodrigue na bagenzi be baregwaga kurigisa miliyoni zirenga 39 bagizwe abere

Yanditswe: Tuesday 04, Dec 2018

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rwagize abere Ndayishimiye Rodrigue, Mwemayire Donat , Uwumukiza Scolastique abayobozi ku Kigo Nderabuzima cya Burega mu karere ka Rulindo bari bakurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 39 n’ibihumbi 450.

Sponsored Ad

Muri Kanama umwaka ushize wa 2017 nibwo mu itangazamakuru humvikanye inkuru ivuga ko Rodrigue, umucungamari w’ikigo nderabuzima cya Burega, yatorokanye amafaranga y’iki kigo yari ashinzwe gucunga.

Ndayishimiye Rodrigue (umucungamari ), Mwemayire Donat (umuyobozi) na Uwumukiza Scolastique (umuforomokazi akaba n’umuyobozi w’agateganyo igihe umuyobozi mukuru adahari). Ubushinjacyaha bwabaregaga icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 325 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Bose bireguye bahakana icyaha baregwa, basobanura ko icyaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho nta cyabayeho kuko ntaho umugenzuzi yigeze avuga ko amafaranga yanyerejwe ahubwo yavuze ko inyandiko zirebana n’icungwa ry’amafaranga zabitswe nabi.

Urukiko rumaze kwakira no gusuzuma ikirego rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha, rwemeje ko ntashingiro gifite.
Rwategetse ko Ndayishimiye Rodrigue, Mwemayire Donat na Uwumukiza Scolastique bagirwa abere.

Urukiko rwategetse ko Ndayishimiye Rodrigue arekurwa uru rubanza rukimara gusomwa. Rutegeka kandi ko amagarama y’urubanza aherera ku isanduku ya Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa