skol
fortebet

‘Ntabwo u Rwanda rwigeze rutora itegeko ryo gukuramo inda’

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuryango utari uwa Leta HDI uharanira ko abaturage bagira ubuzima buzira uvuga ko hari Abanyarwanda bumvise mu Rwanda hari ingingo zemerera umunyarwandakazi gukuramo inda bakagira ngo mu Rwanda hari itegeko ryo gukuramo inda nyamara ngo siko bimeze.
HDI ushima kuba muri 2012, igitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyaravuguruwe hakongerwamo ko Umunyarwandazi ashobora gukurirwamo inda igihe bibaye ngombwa.
Ingingo ya 166 mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda niyo ifite ibika (...)

Sponsored Ad

Umuryango utari uwa Leta HDI uharanira ko abaturage bagira ubuzima buzira uvuga ko hari Abanyarwanda bumvise mu Rwanda hari ingingo zemerera umunyarwandakazi gukuramo inda bakagira ngo mu Rwanda hari itegeko ryo gukuramo inda nyamara ngo siko bimeze.

HDI ushima kuba muri 2012, igitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyaravuguruwe hakongerwamo ko Umunyarwandazi ashobora gukurirwamo inda igihe bibaye ngombwa.

Ingingo ya 166 mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda niyo ifite ibika biteganya igihe umugore cyangwa umukobwa ataryozwa gukurirwamo inda.

Ibyo bika bigira biti “1. Kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu; 2° kuba yarashyingiwe ku ngufu; 3° kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; 4° kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw‟umwana cyangwa ubw‟umubyeyi.”

Umuyobozi ushinzwe poragamu muri HDI, Rukundo Athanase avuga HDI isaba Leta y’ u Rwanda gushyiraho itegeko ryo gukuramo inda, ikanakura urujijo ku bimwe mu bidasobanutse mu ngingo zivuga ibijyanye no kutaryozwa gukurirwamo inda.

Avuga ko amabwiriza ya Minisiteri y’ ubuzima ateganya ko inda ikurwamo igomba kuba itarengeje iby’ imyumweru 22. HDI isaganya ibi byumweru ari bike bitewe n’ uko uburenganzira bwo gukuramo inda butangwa n’ inkiko, hakaba igihe inkiko zitinze gutanga umwanzuro.

Yagize ati “Wa mu mama cyangwa se umukobwa wemerewe gukuramo inda, kubera iki? wa muforomo atahabwa uburenganzira bwo gukuramo iyo ko hari igihe wa muganga (dogiteri) ashobora kuba ataboneka”

Rukundo avuga ko iyo umukobwa cyangwa umugore agiye gukuramo inda atabifashijwe na muganga hari igihe bimugiraho ingaruka zikomeye zirimo no kubura urubyaro burundu cyangwa kuba yahatakariza ubuzima.

Mu bagore bose batwara inda ku Isi 47% batwara inda batateganyijwe 22% muri bo bagerageza kuzikuramo.

Ubukashakashatsi bugaragara ko buri mwaka abagore bagera ku bihumbi 60 bapfa bazize ingaruka batewe no gukuramo inda nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa