skol
fortebet

Ntagengerwa wahembaga abakozi bataho muri CNLG yakatiwe imyaka 2 n’ ihazabu ya miliyoni 72

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Ntagengerwa Vestine wari ushinzwe abakozi muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu ya miliyoni 72 azira kuba yarahembaga abakozi ba baringa.
Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ukuboza 2016, nibwo urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasomye urubanza ubushinjacyaha buregamo Ntagenerwa, rutekeka ko afungwa imyaka ibiri akanishyura izahabu ingana na miliyoni 72.
Ntagengerwa yari akurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, aho yahimbye abakozi (...)

Sponsored Ad

Ntagengerwa Vestine wari ushinzwe abakozi muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu ya miliyoni 72 azira kuba yarahembaga abakozi ba baringa.

Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ukuboza 2016, nibwo urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasomye urubanza ubushinjacyaha buregamo Ntagenerwa, rutekeka ko afungwa imyaka ibiri akanishyura izahabu ingana na miliyoni 72.

Ntagengerwa yari akurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, aho yahimbye abakozi badakora muri CNLG akazajya abahemba imishahara agamije kuyigwizaho.

Umucamanza yavuze ko uyu mukozi yaniyemereye icyaha akanagisabira imbabazi.

Urukiko ruvuga ko rwasanze uyu mukozi yaranyereje miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda, aho Miliyoni 72 z’ihazabu yaciwe zabazwe hakubwe kabiri amafaranga yose yanyereje.

Uretse gutegekwa kwishyura aya mafaranga, Ntagengerwa yanategetswe kwishyura CNLG miliyoni 36 yanyereje. Bishatse kuvuga ko azishyura Miliyoni 108 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri Kanama uyu mwaka ni bwo Ntagengerwa yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, aho CNLG yahamije ko ari yo yahuruje nyuma y’uko ibonye ko uwo mukozi wayo yibye amafaranga menshi.

Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yagize ati “Igenzura ni twe twarikoze, ntabwo ryakozwe n’abantu bavuye hanze, dusanga harimo amakosa koko akorwa n’umukozi, dusanga ayo makosa arimo icyaha noneho duhita tubishyikiriza inzego z’ubugenzacyaha. Icyaha cyose iyo kiba abantu bagira igihe cyo kukinenga. Ugikora ni we umenya igihe yagitangiriye, ariko igihe cyo kumenyekana ntawe ukigena, keretse nyine igihe igenzura ribaye rikabyerekana.”

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye uwaregwaga adahari ndetse n’umwunganizi we.

Ubwo twaganiraga n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali nyuma y’aho Ntagengerwa atawe muri yombi yavuze ko iperereza ryabo ry’ibanze ryerekanye ko abakozi ba baringa 4 muri CNLG batangiye guhembwa mu mwaka wa 2012.

Ku wa 31 Kanama 2016, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ni bwo rwari rwategetse ko Ntagengerwa Vestine afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa