skol
fortebet

Nyamagabe: Gitifu w’Akarere afunze by’agateganyo akekwaho kwiba amafaranga y’Akarere

Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na RIB (Urwego rw’Ubugenzacyaha) bataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe TWAYITURIKI Emmanuel bamukurikiranyeho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano yiba amafaranga y’Akarere.
Urwego rw’Umuvunyi rwatangarije Umuryango ko Twayituriki Emmanuel akurikiranweho ibyaha byo kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano. Akaba (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na RIB (Urwego rw’Ubugenzacyaha) bataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe TWAYITURIKI Emmanuel bamukurikiranyeho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano yiba amafaranga y’Akarere.

Urwego rw’Umuvunyi rwatangarije Umuryango ko Twayituriki Emmanuel akurikiranweho ibyaha byo kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano. Akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Kimihurura.

Amwe mu makuru Umuryango wamenye ku byaha Twayituriki Emanuel ashinjwa ni uko yasabaga Akarere amafaranga y’ubutumwa bw’akazi bwa balinga nyuma akazashaka aho asinyisha nk’uwari witabiriyeyo ubutumwa bw’akazi.

Aya makuru kandi avuga ko ubwo Gitifu Twayituriki yari yagize ibyago Nyirakuru wabaga mu Karere ka Nyamasheke akitaba Imana yagiye kumushyingura. Italiki imwe n’umunsi bashyinguriyeho, Twayituriki akaba yari yatse amafaranga y’ubutumwa mu Karere nk’uzajya mu butumwa bw’akazi mu Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) I Kigali.

Ubwo kandi Gitifu Twayituriki yari mu Inama y’Umushyikirano ya 2017 aho yari yanahawe amafaranga y’ubutumwa muri iyi Inama, hari n’andi mafaranga yari yarasabye nk’uzitabira inama ku Ntara y’Amajyepfo ku munsi umwe n’uwo yari mu Nama y’Umushyikirano.

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yo kuwa 19/4/2017 niyo yemeje TWAYITURIKI Emmanuel nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere atangira imirimo taliki ya 1/Gicurasi. Afunzwe by’agateganyo amaze umwaka n’ukwezi kurengaho gato kuri uyu mwanya.

Ibyaha Twayituriki akurikiranweho bimuhamye yahanishwa igifungo hagati y’imyaka 5 kugeza ku myaka 7 n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 2.

Ibitekerezo

  • Mukurikirane neza Twayituriki Emmanuel yari umukozi ugira umurava mubyashinzwe, ndumva ibyo akurikiranyweho bidashoboka nkurikije uko muzi kdi yari umuhanga amakosa nkayo ndumva atayagwamo, mukore iperereza rihagije.

    Izo ni system z’imitego bamukoreye mwabantu mwe! Ubwo ni Division waho udashaka ko amwitambika mubifuti bye dore ko nawe atameshe!!!! Bose bakwiye icyuhagiro. Njyewe ndasaba ababishinzwe ngo bakoreshe umutima nama barebe neza aho uwo mugabo aguye bamubyutse kuko ubusanzwe ni umukozi mwiza turamuzi

    Ohhhh!!!! Yari inyangamugayo.barebe ataba azize kubangamira bamwe mu nyungu zabo. Akarere nako Gusengerwa!!!

    ibi ni bikeya mubonye

    mu bishoboka hakurikiranwa benshi cyane abasanzwemo Kuko, ntamukozi mushyashya upfa kugira amanyanga mukazi . nabasanzwe ubwabo harimo ikibazo cyo kutumvikana ,bakabeshyerana .

    oh ararenganye kbsa . mukore iperereza .lcyane

    Uwo mugabo rwose ni nyanga mugayo mu karere hose turamuzi turananwemera ni amatiku aturuka kuri D M ahubwo niwe gisambo kinyereza ama frw meshi ya Karere mubikurikiranire hafi ahubwo kuko nawe sishyashya arabangamye cyane. Nyamagabe kweri amatiku yabo azashira ryari?ni ahogusengerwa gusa Imana yite kuwo muvandimwe kuko c’est innocent Vraiement Division muyikurikirane cyane sishyashya.

    Mukurikirane cyane na DM nawe sishyashya niwe ahubwo urya cyane naho gitif rwose ararengana wenda D M mumufashe akarere kahumeka kabiri R I B ibikurikiranire hafi. Murakoze

    Ubundi se ninde wakubwiye ko hiba abaswa gusa! Umurava wo ntawo yagiraga ahubwo azi kuvuga cyane ariko ibikorwa bikaba bike.

    D M uriya amenyereye akazi! Kumufata biragoye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa