skol
fortebet

Nyanza: Abantu 23 bafatiwe mu nzu bateranye bari gusenga

Yanditswe: Tuesday 23, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kamena mu karere ka Nyanza yafashe abantu 23 ubwo bari bateraniye mu nzu basenga.
Aba bose bafashwe ni abakirisito bo mu itorero rya ADEPR, bari abagore 12 n’abagabo 11 baturutse mu bice bitandukanye byo mu karere ka Nyanza. Basengeraga mu nzu y’uwitwa Mukantwari Francine w’imyaka 60, iherereye mu murenge wa Kibirizi, mu kagari ka Mbuye ari naho bafatiwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kamena mu karere ka Nyanza yafashe abantu 23 ubwo bari bateraniye mu nzu basenga.

Aba bose bafashwe ni abakirisito bo mu itorero rya ADEPR, bari abagore 12 n’abagabo 11 baturutse mu bice bitandukanye byo mu karere ka Nyanza. Basengeraga mu nzu y’uwitwa Mukantwari Francine w’imyaka 60, iherereye mu murenge wa Kibirizi, mu kagari ka Mbuye ari naho bafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko usibye kuba bararenze ku mabwiriza ya Leta abuza abantu guteranira ahantu hamwe, bariya bantu bari no mu cyumba gitoya cyane ku buryo babyiganaga kandi nta n’umwe wambaye agapfukamunwa.

Yagize ati “Abaturage bahamagaye Polisi batanga amakuru ko hari abantu barimo kwica amategeko, abapolisi bagiye yo basanga ni abantu 23 babyiganira mu kumba gatoya kandi batambaye udupfukamunwa. Bamwe muri bo bari banavuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyanza.”

CIP Twajamahoro avuga ko abafashwe bahise bajyanwa mu kato kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibirizi kugira ngo habe hakurikiranwa ibyabo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yaburiye abantu barimo kurenga ku mabwiriza ya Leta agamije kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ati “Bariya bantu bagomba kumenya ko kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bidashyira mu kaga ubuzima bwabo bonyine ahubwo binagira ingaruka ku bo babana mu miryango. Umuntu umwe wanduye ashobora kwanduza umuryango wose n’abandi ahura nabo.”

Yakomeje avuga ko iyo myitwarire itazihanganirwa, asaba abantu kujya batanga amakuru, abarenga ku mabwiriza bagafatwa bakabihanirwa.

CIP Twajamahoro yibukije abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza y’isuku n’ubuzima bakibuka kwambara agapfukamunwa aho bagiye hose, gukaraba mu ntoki kenshi n’amazi meza n’isabune, bakirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana.

Ibitekerezo

  • Ariko ibi bituma amasengesho yabo Imana itayumva.Imana idusaba “kumvira abatuyobora”.Kereka gusa iyo badusabye gukora ibintu Imana itubuza.Urugero,nkuko Ibyakozwe 5:29 havuga,igihe abayobozi n’abakuru b’amadini babuzaga Intumwa za Yezu gukora umurimo wo Kubwiriza,Intumwa zarabashubije ziti:”Tugomba kumvira Imana kurusha abantu”.Ntabwo Abayobozi batubujije GUSENGA.Abakristu nyabo,bateranira kuli Zoom.Bakaririmba,bakiga Bible,bagasabana,etc…,nkuko bisanzwe.Buri wese ari iwe.Ndetse babwiriza abantu kuli Zoom.Uwo murimo wo Kubwiriza,Yesu yawusabye abakristu nyakuri bose nkuko Yohana 14:12 havuga.Kandi bakawukora badasaba icyacumi
    kubera ko Yesu yabitubujije (Matayo 10:).Si ngombwa kujya mu ngo z’abandi.Mushobora guterana muli n’ibihumbi kuli Zoom.Kwigomeka ku butegetsi ni icyaha cyabuza umuntu paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa