skol
fortebet

Nyanza: Abarokotse bo mu Mayaga bongeye gusaba Leta ko yabafasha Abarundi bakoze jenoside bakabiryozwa

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

Gihana Théogène uhagarariye Organisation pour le Soutien des Rescapés du Génocide de Mayaga (OSRGM)
Ubwo abarokotse bo mu gace k’Amayaga bibukaga ku nshuro ya 23 imiryango yabo yatikiriye muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bongeye gusaba Leta ko yabafasha impunzi z’abarundi bari mu Rwanda muri 1994 bakagira uruhare muri jenoside yarangira bagasubira iwabo nabo bakurikiranwa ubwicanyi basize bakoze bakaburyozwa.
Abarokotse bo mu miryango yari ituye mu cyahoze ari Komini Ntyazo na Muyira (...)

Sponsored Ad

Gihana Théogène uhagarariye Organisation pour le Soutien des Rescapés du Génocide de Mayaga (OSRGM)

Ubwo abarokotse bo mu gace k’Amayaga bibukaga ku nshuro ya 23 imiryango yabo yatikiriye muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bongeye gusaba Leta ko yabafasha impunzi z’abarundi bari mu Rwanda muri 1994 bakagira uruhare muri jenoside yarangira bagasubira iwabo nabo bakurikiranwa ubwicanyi basize bakoze bakaburyozwa.

Abarokotse bo mu miryango yari ituye mu cyahoze ari Komini Ntyazo na Muyira kuri uyu wa gatandatu bahuriye ku rwibutso ruri ahahoze Komini Muyira, ubu ni ku Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ahitwa I Nyamiyaga ahashyinguye mu cyubahiro imibira irenga ibihumbi 26 y’abatutsi biciwe kuri Komini Muyira (aho bari bahungiye bakeka ko ubutegetsi bwabarindira umutekano) ndetse n’abandi biciwe mu duce tunyuranye tw’iyi Komini ndetse n’iya Ntyazo byari byegeranye.

Umwe mu batanze ubuhamya, Ruyombyana Alexis warokokeye mu gace k’ahitwa Nyakibungo yavuze uburyo batotejwe ndetse ababicaga Leta ikaba yari yarabasezeranyije ko imitungo y’abatutsi bazayitwarira nyuma yo kubarimbura.

Ruyombyana mu buhamya bwe yagarutse ku ruhare abarundi bari impunzi bagize muri jenoside yarimo ikorerwa abatutsi kuko ngo bari mu bicanye cyane kandi bakicana ubugome bw’indengakamere.

Gihana Théogène , uhagarariye ishyirahamwe rirengera inyungu z’abarokokeye ku Mayaga (OSRGM) mu ijambo rye yasabye Leta ko yabafasha abarundi bari barahungiye mu Mayaga mu gihe cya Jenoside ndetse bakagira uruhare rukomeye muri jensode yakorewe abatutsi bakurikiranwa bakabiryozwa.

Yagize ati:” ino (ku Mayaga) hari abarundi bagize uruhare rukomeye muri jenoside ariko irangiye bisubirira iwabo I Burundi, bamwe mu barokokeye ino aha bazi amazina yabo ndetse n’aho bagiye bari ubu iwabo mu Burundi, rwose Leta nidufashe aba nabo bazakurikiranwe”.

Kabandana wari uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi (IBUKA) muri iki gikorwa yasabye abarokoye muri aka gace k’Amayaga kubika neza no gukusanya ibimenyetso bigaragaza uruhare rw’abari impunzi z’abarundi zagize uruhare muri jenoside kuko igihe icyo aricyo cyose bazakurikiranwa.

Abayobozi banyuranye bunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso

Umubare munini w’impunzi z’abarundi wari warahungiye ku Mayaga mu mpera za 1993 nyuma y’iyicwa rya Perezida Ndadaye mu Burundi mu kwezi kwa 10/1993.

Urupfu rwa Ndadaye rwakurikiwe n’ubwicanyi hagati y’amoko cyane cyane mu Ntara za Ntega na Marangara. Bamwe mu bagize uruhare muri ubu bwicanyi, imiryango yabo n’abandi batinye kwihorera gushobora kubaho icyo gihe bahungiye mu Rwanda.

Impunzi zari mu gice cy’Amayaga zimwe zikaba zari muri Ntongwe na Kinazi izindi zikaba zari ahitwa I Katarara na Muhero mu cyahoze ari Ntyazo.

Jenoside yakorewe abatutsi itangiye mu kwa kane 1994, inyinshi muri izi mpunzi zari mu Rwanda zatangiye gufatanya n’interahamwe kurimbura abatutsi cyane cyane ko zimwe muri zo zari zimenyereye ubwicanyi.

Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside inyinshi muri izi mpunzi zasubiye I Burundi aho ubu zibera zituje kuko kuva mu myaka 23 ishize ntawigeze azikurikirana.

Ibitekerezo

  • Ibi bibazo u Burundi bwashubije ko abishe Ntarayamira bagomba kubanza gucirwa urubanza bunavuga ko abo barundi baje 72 u Rda rwanga kubafasha gutaha.Ikibazo rero ni ingorabahizi.Niko HE yashubijwe byari byamujyanyeyo.

    Iki gisubizo kerekana umujinya abaturanyi badufitiye.No kudutera babishoboye babikora ni uko bazi ko baneshwa.Ntaryamira rero kuva nta anketi igaragaza uko yapfuye ikibazo cya genocide abarundi ntibagikozwa.Amateka azagikemura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa