skol
fortebet

Nyarugenge: Abagore bafunzwe nyuma yo gufatwa bari kongerera bagenzi babo ibibuno n’amabere

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi ku Mbuga Nkoranyambaga hiriwe hacicikana inkuru y’abagore n’abakobwa 15 bafatiwe mu Murenge wa Rwezamenyo bagiye kongera no kugabanya ibice by’imibiri yabo birimo amabere n’ikibuno.

Sponsored Ad

Ubutumwa bwakwiriye ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko ku ku munsi w’ejo tariki ya 12 Kanama 2020,mu Mudugudu wa Rwezamenyo, Akagari ka Niboye hafatiwe abagore n’abakobwa 15 muri bo 12 ngo bari bagiye kongeresha cyangwa kugabanyisha ibibuno, inda, amabere n’amaboko.

Bivugwa ko igikorwa cyo gufata bariya bantu cyabaye hagati ya saa 12h00 na saa 15h00.

Abagore n’Abakobwa bafashwe umukuru yavutse mu 1967, umutoya yavutse muri 2005, baturuka mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali hari n’abaturutse mu Ntara.

Hari abo muri Rwezamenyo, Kicukiro, Nyamirambo, Kanombe, Gikondo, Niboye, Kimisagara n’uwo muri Gakenke.

Muri iyo nkuru yiriwe ku mbuga nkoranyambaga, umugore ukekwaho gukorera bagenzi be biriya bikorwa bivugwa ko abo abikorera yafatanywe na bo bari bamaze iwe hagati y’ukwezi n’amezi abiri.

Yafatanywe imashini zongera ibibuno n’izigabanya inda, n’iyongera imyanya y’ibanga y’abagore.

Dr. Murangira Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bafunze abagare babiri, ariko yirinze gutangaza amazina yabo.

Yatangaje ko aba bagore bafungiye kuri RIB ya Kimisagara bakurikiranyweho Icyaha cy’Uburiganya hakoreshejwe ikintu cy’undi.

Ati “Amakuru dufite ni ayo turi kwanga gutangaza ibintu byinshi kubera ko tukiri mu iperereza.”

Nkuko screenshot yafashwe ibigaragaza,ngo kongera ikibuno,amabere cyangwa kuyahagarika byishyurwaga akayabo k’ibihumbi 200 FRW.

Kugabanya inda nini ni ibihumbi 150 FRW,intoya ni 100 FRW mu gihe kugabanya amatama byari ibihumbi 50 FRW.


Ibiciro bivugwa ko aba bagore bacaga bagenzi babo kugira ngo babahe serivisi

Ibitekerezo

  • Ahhaa, biratangaje 😜😜😜

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa