skol
fortebet

Nyarugenge: Umugore waranguzaga urumogi mu baturage yatawe muri yombi

Yanditswe: Monday 17, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu tariki ya 15 Kanama ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe uwitwa Musabyimana Azerah w’imyaka 38 y’amavuko.

Sponsored Ad

Yafatanwe udupfunyika 5,082, akaba yararuranguzaga mu baturage, afatirwa mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu Kagari ka Kimisagara umudugudu w’amahoro.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere Nyarugenge, Chief Inspector of Police (CIP) Theogene Kariwabo yavuze ko kugira ngo Musabyimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bafite amakuru ko acuruza urumogi.

Ati "Abaturage baturanye nawe mu murenge wa Kimisagara mu mudugudu w’amahoro nibo baduhaye amakuru noneho abapolisi bakorana na bamwe mu baturage bajyayo nk’abakiriya bamubwira ko bashaka urumogi, bagezeyo basanga afite udupfunyika 5082."

CIP Kariwabo yaboneyeho gukangurira abayobozi mu nzego z’ibanze kujya bashishoza ku baturage bari mu midugudu bayobora kuko uyu wafashwe yari amaze ukwezi kose aba mu mudugudu bitazwi.

Ati "Uyu mugore avuga ko yavuye mu karere ka Rubavu aza kuba muri Kimisagara mu kagari ka Kimisagara mu mudugudu w’Amahoro. Yahabaga abayobozi batabizi, akaba yacuruzaga utuntu tw’imboga n’imbuto iwe mu rugo mu rwego rwo kujijisha kugira ngo acuruze urumogi. Turakangurira abayobozi ku midugudu, amasibo kujya bagira ikaye y’abashyitsi bakamenya abashyitsi ndetse n’abaje gutura."

Musabyimana yavuze ko urumogi yaruzanirwaga n’umuntu warukuraga i Rubavu ariko nawe mu minsi ishize yarafashwe ubu afungiye muri gereza ya Nyakiriba.

CIP Kariwabo yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba n’abandi kujya bafatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha.Yabagaragarije ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibindi byaha byose ndetse bikabaviramo gufungwa.

Uyu mugore aje akurikira irindi tsinda ry’abantu bakwirakwizaga urumogi mu mujyi wa Kigali baherutse gufanwa ibiro 10 by’urumogi n’udupfunyika 13,200 byose bafatiwe mu karere ka Gasabo.

Musabyimana yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibitekerezo

  • Abaturage dukwiriye koko gukomeza kugira umuco wo gutanga amakuru! Ndetse tubishishikarize n’abandi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa