skol
fortebet

Nyaruguru: Polisi yafunze Gitifu w’akagari na bagenzi be 2 bafatanyije gukubita umukecuru w’imyaka 95

Yanditswe: Sunday 26, Apr 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngoma mu kagari ka Nyamirama yafashe uwitwa Kayigamba Valens w’ imyaka 35 akaba yari umuyobozi w’akagari ka Nyamirama mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru na bagenzi be bafatanyije gukubita umukecuru witwa Nyirabititaweho Anastasie w’imyaka 95 n’abakobwa be babiri.

Sponsored Ad

Polisi ivuga ko uyu Gitifu yafatanyije na bagenzi be babiri n’abaturage bakirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, bakurikiranweho gukubita Nyirabititaweho Anastasie w’imyaka 95 n’abakobwa be aribo Ndaruzaniye Josephine w’imyaka 54 na Nyiraminani Triphine w’imyaka 38.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo,Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko uriya mukecuru n’abakobwa be bakubiswe bashinjwa amarozi no kujya mu bapfumu nyamara nta bimenyetso bifatika mu byo babashinja.

CIP Twajamahoro yagize ati "Uriya mukecuru n’abakobwa be ngo babakekaho kuroga abantu, tariki ya 23 Mata mu gitondo bafatiwe mu karere ka Gisagara mu murenge wa Nyanza mu kagari ka Nyaruteja abaturage bo muri uyu murenge bafatanyije na Sibomana ushinzwe umutekano mu mudugudu w’Urugomero muri aka kagari ka Nyaruteja. Babafashe bavuga ko baje kubaroga no kuraguza ku mupfumu uhaba."

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko aba baturage ba Gisagara bamaze gufata uriya mukecuru n’abakobwa be barabakubise bahamagara umuyobozi w’akagari baturutsemo ka Nyamirama muri Nyaruguru ariwe Kayigamba Valens nawe abajyana abakubita abashinja amarozi.

Ati "Uriya muyobozi Kayigamba amaze guhabwa bariya baturage nawe yarabakubise afatanyije n’abandi baturage ari nabwo amakuru yaje kugera kuri Polisi Kayigamba ahita afatwa. Ubu haracyashakishwa Sibomana wo mu karere ka Gisagara ndetse n’undi muturage witwa Minani Evariste w’imyaka 41 nawe ukurikiranweho gukubita abo baturage."

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo yakanguriye abaturage kwirinda kwihanira ndetse nibagira uwo bafatira mu makosa bakajya bahamagara inzego z’umutekano zikaba arizo zifata ukekwaho icyaha.

Yagize ati "Bariya bantu bakoze icyaha cyo guhohotera abaturage babakubita babashinja amarozi kandi nta bimenyetso bafite niyo babigira nta muntu wemerewe kwihanira."

Kayigamba yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho.

Umukecuru n’abakobwa be baragaragaza imibyimba y’inkoni ku mubiri wabo, ubu bakaba barimo gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Ibitekerezo

  • gukubita Umukecuru nkuwo nubukunguzi kbs uwo mutegetsi bamuhane

    gukubita Umukecuru nkuwo nubukunguzi abo babikoze babahane kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa