skol
fortebet

Nyaruguru: Undi Agronome yafashwe yanyereje imbuto n’ifumbire by’abaturage

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nyabimata witwa Bikorimana Gilbert na we yafatanywe imifuka 15 y’imbuto y’ibirayi,na 12 y’ifumbire byari bigenewe abaturage,aho uyu Agronome yabikije ku muturage ngo bazagabane.

Sponsored Ad

Abaye umuyobozi wa kabiri muri aka karere nyuma y’aho mugenzi we wo mu murenge wa Ruheru na we mu minsi ishize yatawe muri yombi akekwaho amakosa nk’aya.

Mu minsi mike ishize nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ku itabwa muri yombi ry’umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru nyuma yo gutahurwaho kunyereza ibyagenewe gufasha abaturage mu buhinzi akabigurisha ,kuri ubu bidateye kabiri ingeso nk’izi zatahuwe na none ku muyobozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nyabimata muri aka karere.

Bwana Habitegeko Francois uyobora akarere ka Nyaruguru yabwiye TV na Radio 1 dukesha iyi nkuru ko byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ari na bwo byamenyekanye ko uyu muyobozi yabikije ku muturage imifuka cumi n’itanu (15) y’imbuto na cumi n’ibiri (12 )y’ifumbire mvaruganda amwizeza ko bazagabana.

Uyu muyobozi yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB mu gihe iperereza no gukusanya ibimenyetso bikomeje. Habitegeko Francois akomeza avuga ko ibyo uyu muyobozi ushinzwe ubuhinzi yakoze n’amayeri yakoreshejwe bidatandukanye cyane n’ibyo mugenzi we wo mu murenge wa Ruheru na we aheruka kuzira.

Uyu muyobozi w’akarere avuga ko gukomeza kuvumbura abantu nk’aba ari intego bihaye ngo kuko iyo bigenze gutya bibangamira gahunda ya leta akarere gafite yo gukomeza kuvana abaturage mu bukene .Aha uyu muyobozi w’akarere ashimira abaturage batanga amakuru akagaya abayobozi nk’aba we yita urukozasoni bitewe n’uko leta iba yabahaye ibyangombwa bihagije batagakwiriye kunyereza ibyagenewe abatishoboye.

Kubera ubutaka busharira bw’akarere ka Nyaruguru, byatumye leta y’u Rwanda ishora amafaranga menshi mu kugena ishwagara,ifumbire ndetse no gutunganya ibishanga hanashakwa imbuto kugira ngo abaturage babone umusaruro mwiza.Ibi ariko uko biza ni nako bamwe mu babishinzwe babyihisha inyuma bakorana n’abacuruzi uburiganya cyane cyane bakora ibinyuranye n’ibipimo biba byagenwe.

Kuwa 06 Gicurasi 2020,nibwo amakuru yasakaye ko Agronome w’umurenge wa Ruheru witwa MBONYUMUVUNYI Gratien yahawe ifumbire y’ishwagara n’imbuto y’ibirayi byo guha abaturage ngo babyifashishe ahaciwe amaterasi y’indinganire mu murenge wa Ruheru, mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro akajya abinyereza akabigurisha.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru,Habitegeko Francois, yatangaje ko uyu muyobozi w’ubuhinzi kandi ngo yagiye ajya mu mirima y’abaturage gutera imbuto, hagati y’ikirayi n’ikindi agategeka ko hashyirwamo intera nini kugira ngo ibirayi bikoreshwa bibe bike abone ibyo asagura.

Yagize ati “Icyo twabonye mu mirima n’uko yagendaga yongera umwanya ukwiriye hagati y’urubuto n’urundi, ku buryo niba ikirayi giterwa kuri sentimetero 50, we yashyiragamo nka metero inarenga. Urumva ni ubugizi bwa nabi.”

Habitegeko yongeyeho ko uwo muyobozi yafashe ibirayi bimwe n’ifumbire, akabishyira umucuruzi ngo abimucururize ari nabwo abaturage babimenyaga bakabimenyesha inzego z’ubuyobozi.

Ati “Abaturage baduhaye amakuru turabikurikirana turabifata. Aho twabifatiye umuturage yari yagiye gushuka ngo ajye abimucururiza nawe yarabitwemereye.

Kugeza ubu ntituzi ibyo yagurishije. Ibyo dufite ni ibyo twasanze bisigaye ariko uwo munsi batubwiraga ko bamaze kugurishaho ibilo 200, ariko ibyagurishijwe mbere n’ibyo yahaye abandi ntitubizi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa