skol
fortebet

Pasiteri Niyomwungere Constantin w’i Burundi mu bazashinja Paul Rusesabagina mu rukiko

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umuvugabutumwa ukomoka mu Burundi, Pasiteri Niyomwungere Constantin yatangaje ko ari mu batangabuhamya bazashinja mu rukiko Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba n’ubutabera bw’u Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu muvugabutumwa yabitangarije umwanditsi Joshua Hammer nk’uko bigaragara mu nkuru yasohotse mu gitangazamakuru The New York Times kuri uyu wa 2 Werurwe 2021.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko mu rubanza rwa Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa ibyaha by’iterabwoba, buzifashisha abantu 80 bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta.

Ubushinjacyaha kandi buteganya kwifashisha abatangabuhamya batatu bakoranaga bya hafi na Rusesabagina, bakaba bazamushinja imbere y’urukiko. Muri bo harimo uyu muvugabutumwa Rusesabagina yizeraga nk’umukozi w’Imana.

Pasiteri Niyomwungere Constantin mu kiganiro aherutse kugirana na Libération na Jeune Afrique tariki ya 16 Gashyantare 2021, yasobanuye ubwo Rusesabagina yatabwaga muri yombi muri Kanama 2020, bari bamaze imyaka igera kuri ibiri babaye inshuti.

Gusa uyu muvugabutumwa yasobanuye ko ubwo yamenyaga ko ibitero by’umutwe wa FLN muri Nyaruguru na Nyamagabe mu 2018 bifite aho bihuriye na Rusesabagina, yatangiye kumva yamutanga mu gihe ubutabera bwaba bumushaka.

Uyu muvugabutumwa ashingiye ku makuru y’ibi bitero yari yaramenye, ni we washutse Rusesabagina amugeza mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda rwabimufashijemo, amuvanye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yari azi ko ari kwerekeza mu Burundi.

Muri iki gihe urubanza rwa paul Rusesabagina rukomeje, Pasiteri Niyomwungere avuga ko yishimiye kuba agiye gufasha ubutabera gushinja uyu musaza w’imyaka 66. Ati: “Nishimiye gutanga ubuhamya bushinja umuntu ukora ibikorwa by’iterabwoba, uwishe abantu. Yarampemukiye ndashaka gufasha ubutabera.”

Urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa rwatangiye kuburanishwa mu mizi tariki ya 17 Gashyantare 2021. Biteganyijwe ko ruzasubukurwa ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa