skol
fortebet

Paul Rusesabagina washinze MRCD igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yafashwe

Yanditswe: Monday 31, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru Paul Rusesabagina washinze umuryango wa MRCD (Rwandan Movement for Democratic Change),ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Rusesabagina Paul yari umuyobozi w’impuzamiryango MRCD, ishamikiyeho umutwe witwaje intwaro wa FLN wakunze kugaba ibitero mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe bihungabanya umutekano w’ u Rwanda ndetse bihitana abaturarwanda.

Uyu kandi bivugwa ko ariwe washinze,akaba n’umuterankunga mukuru w’iyi MRCD ishamikiyeho imiryango myinshi irimo uyu mutwe wa FLN, PDR-Ihumure,n’iyindi.

RIB yavuze akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo; iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane bo mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amagepfo muri Kamena 2018.

RIB yavuze ko uyu Rusesabagina yafashwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu mpuzamahanga azanwa mu Rwanda ariko ibi bihugu ntibyavuzwe kuko biracyari mu iperereza.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB itanga ubutumwa ku bantu bose bari hanze y’u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, ko mu gihe kidatinze nabo bazafatwa.

Ati “Turababwira ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera. Abo nabo mu minsi mike bazafatwa, ubushobozi burahari, ubushake burahari ndetse n’ubufatanye n’ibindi bihugu kuko ubu nta gihugu na kimwe gishyigikiye ko abantu bapfa mu bindi bihugu, n’abandi nabo bazafatwa kuko nta muntu wakwica abanyarwanda ngo yidegembye ngo yumve ko atafatwa. Ukuboko k’ubutabera ni kurekure tuzamugeraho nawe.”

Rusesabagina yiyongereye ku bari abavugizi b’umutwe yashinze wa FLN barimo Callixte Nsabimana wiyitaga Major Sankara na Nsengimana Herman.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2019 ubwo uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yemezaga ko u Rwanda rwataye muri yombi Major Sankara ndetse ko azagezwa imbere y’ubucamanza,Paul Rusesabagina yavuze ko ko ifatwa rya Major Callixte Nsabimana Sankara wari umuvugizi wawo "ritaciye intege" uwo mutwe.

Muri iryo tangazo, umukuru wa MRCD,Rusesabagina yavuze ko "urugamba rukomeje...ko umutwe wa FLN ukomeje guhangana n’ingabo za FPR".

Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bamwe mu Batutsi bahungiye muri Hotel ya Mille Collines mu Mujyi wa Kigali, Rusesabagina yayoboraga.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,Rusesabagina yakoze filime yise “Hotel Rwanda” imutaka ko ari we warokoye abari muri iyo hoteli ayikoresha mu nyungu ze bwite byatumye amahanga amusingiza kugeza ubwo mu Ugushyingo 2005 yahabwaga igihembo cya ‘Presidential Medal Award of Freedom’,na Perezida George W. Bush wa Amerika.

Bamwe mu barokokeye muri iyo hoteli,bavuga ko Rusesabagina atabahishe by’impuhwe kuko yagiye abasaba amafaranga akayishyirira mu mufuka kandi ngo akaba yarakoranaga bya hafi n’abari mu ngabo za Leta yakoraga Jenoside icyo gihe.

Paul Rusesabagina nta ruhare yagize mu gukiza Abatutsi muri 1994 kuko aho yagereye muri Hotel Mille Collines, yakoresheje abakozi inama, abasaba gusohora mu byumba abantu bose barimo badafite ubwishyu, bakaryama mu birongozi (corridor). Umuntu wabaga adafite ubwishyu, Paul Rusesabagina yamusinyishaga sheki y’ingwate ku gahato.

Bivugwa ko mu gihe Paul Rusesabagina yamaze kandi acunga iyi Hotel, yaranzwe kandi no gufatanya n’abayobozi bakuru b’Interahamwe n’abayobozi b’ingabo za ex-FAR bari ku isonga ya Jenoside. Ubwo bufatanye hagati ya Paul Rusesabagina n’ibikomerezwa byo muri Leta y’u Rwanda yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Paul Rusesabagina yakoresheje uku kwamamara kwe muri gahunda zo guhakana no gupfobya Jenoside anashinga umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

MRCD ya Rusesabagina yateye inkunga FLN yo kugaba ibitero i Nyaruguru byahitanye benshi

Umuryango wa MRCD ufite umutwe wa FLN wagiye ugaba ibitero bitandukanye mu Rwanda,wica abantu benshi ndetse unasahura byinshi.

Ku wa 19 Kamena 2018, ahagana saa tanu z’ijoro, umutwe w’abarwanyi ba FLN uyobowe na Major Rusangantwari Felix, wagabye ibitero mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, wica abaturage b’abasivili batatu, unakomeretsa abandi benshi.

Abapfuye barimo uwari Perezida w’Inama Njyanama ya Nyabimata n’Umuyobozi w’ishuri ushinzwe amasomo. Mu bakomeretse harimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata. Icyo gihe kandi ngo batwitse imodoka na moto ebyiri.

FLN kandi ngo yasahuye amaduka arimo amafaranga n’ibicuruzwa nk’isukari, inzoga, telefoni zigendanwa, bajya no mu ngo z’abaturage basahura amatungo magufi.

Nyuma yo gusahura ngo bafashe bugwate abaturage batandatu. Ku wa 1 Nyakanga 2018 nabwo abagize FLN basubiye muri Nyabimata basenya imiryango y’abaturage, barabakubita banasahura imyaka irimo ibishyimbo n’ibirayi, amafaranga n’imyenda.

Nabwo ngo bafashe abaturage babagira ingwate, babikoreza ibyo babasahuye berekeza mu ishyamba rya Nyungwe, bagenda barasa amasasu hejuru.

Ku wa 13 Nyakanga 2018 kandi abagize FLN bongeye gutera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kivu, bavuye mu ishyamba rya Nyungwe bitwaje imbunda.

Muri icyo gitero bafashe irondo ry’abagabo bane bababohera imugongo, babategeka kwerekana aho ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri hamwe n’inzu zirimo imyaka.

Abaturage barahaberetse, abagize FLN basahura imyaka, bafata bugwate abaturage barayibikoreza, barabatwara bageze aho bagombaga kwinjirira mu ishyamba, bayambura abaturage barayigabana basubira mu ishyamba.

Ku wa 15 Ukuboza 2018 kandi,FLN yagabye ibitero mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, mu bilometero 3.5 uvuye ku ishyamba rya Nyungwe, ngo bahagaritse banatwika imodoka eshanu zirimo Coaster eshatu, bicamo abantu batandatu.

Icyo gihe ngo banakomerekeje abantu benshi batandukanye. Izo nyeshyamba kandi ngo zasahuye ibirimo imyambaro n’amaherena by’abari bamaze kwicwa no gukomeretswa, za mudasobwa, amatelefoni n’amafaranga. Nabwo ngo Nsabimana yumvikanye yigamba icyo gitero, anavuga ko bafashe ishyamba rya Nyungwe.

Ibitekerezo

  • Nubwo nishimiye kubera ifatwa rya RUSESABAGINA,we must pay attention.Hari abandi ba Rusesabagina benshi barwanya Leta.Niko iyi si imeze.Kereka ukoze ku buryo abanyarwanda bose bishima kandi ntibishoboka.Mu bantu barwanya Leta muli iki gihe,harimo na Military Generals bari mu Gisirikare cya Leta.Benshi baraceceka ntibavuge.Nibyo bita “the enemy within”.Ntabwo rero twamenya uko ejo bizagenda.Nobody can foretell the Future.Ibya RUSESABAGINA Paul birangiriye aha.Politike iyo itakwishe iragukiza.Nagira abantu “guhunga Politike”.Ni mbi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa