skol
fortebet

Paul Rusesabagina yitakanye ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe: Saturday 26, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu rubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Paul Rusesabagina rwabaye Kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Nzeri, ikibazo cy’ubwenegihugu cyagarutsweho, aho abunganira uregwa bavuze ko umukiriya wabo atagomba kuburanishwa nk’Umunyarwanda kuko yabuze ubwenegihugu mu 1996.

Sponsored Ad

Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Rusesabagina n’abunganizi bavuze ko nta bwenegihugu yari afite kuva mu 1996 kuko akigera mu Bubiligi ibyangombwa bye byose byafatiriwe, ahinduka impunzi yitabwaho na Loni nyuma u Bubiligi buza kumufata nk’umwana wabwo (adoption).

Umucamanza yabajije niba yarataye ubwenegihugu bwe cyangwa yarabwambuwe, umwe mu bamwunganira avuga ko mbere y’1999, amategeko y’u Rwanda atemeraga kugira ubwenegihugu bubiri, kubw’ibyo akaba yarabuze ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo guhabwa ubw’u Bubiligi.

Ubushinjacyaha ariko bwashimangiye ko gutakaza cyangwa guhabwa ubwenegihugu bifite inzira binyuramo z’amategeko, kubw’ibyo niba yaratakaje ubwenegihugu bw’u Rwanda yagombye kuba afite inyandiko zibyemeza.

Umushinjacyaha akaba yagize ati: Ndashaka no kubwira urukiko ko Rusesabagina ari Umunyarwanda, kandi ibi byaha yabikoze nk’Umunyarwanda. Icya kabiri yafashwe hakurikijwe amategeko kandi bigomba gushyirwa mu nyandiko z’urukiko.

Abunganizi bakomeje babwira urukiko ko umukiriya wabo akekwaho ibyaha bidateganyijwe n’amategeko kuko ngo itegeko ryashingiweho ari irya tariki 30 Kanama 2018 kandi hari ibyaha bamukekaho byakozwe ku itariki 19 Kamena 2018.

Ku kijyanye n’icyemezo cy’urukiko rwamwimye uburenganzira bwo gufungurwa by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwanyomoje abunganira uregwa bavuga ko hari ibimenyetso urukiko rwashingiyeho mu gufata umwanzuro batagaragarijwe.

Buvuga ko buri kintu bwavugiye imbere y’urukiko cyari giherekejwe n’ibimenyetso kandi babasha kubibona muri sisitemu y’urukiko.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko mu gufata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiye, igice kimwe, ku kuba yaremeye ndetse agasabira imbabazi ibyaha byakozwe na FLN.

Bwavuze kandi ko (biri mu nyandiko) yicujije ibikorwa by’iterabwoba byakozwe na FLN.

Bwongeyeho ko Rusesabagina yemeye imbere y’urukiko rwabanje ko yatanze amayero 20.000 mu bikorwa bya FLN, ndetse akemera ko yagize uruhare mu gukusanyiriza uyu mutwe inkunga y’ Amayero 300.000.

Mu kwanzura, ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo ari uburenganzira bwe kujuririra icyemezo cyo kumugumisha muri gereza, cyafashwe hakurikijwe amategeko kandi bwifuza ko iki cyemezo cyagumishwaho n’uru rukiko.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rukaba rwemeje ko ruzatanga umwanzuro warwo ku itariki 02 Ukwakira 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa