skol
fortebet

Perezida Kagame yababariye umwana wari usigaje gufungwa imyaka 9 n’ abagororwa batanu bari barakatiwe burundu

Yanditswe: Monday 22, Jan 2018

Sponsored Ad

Imiryango ibarirwa muri magana iri mu byishimo nyuma y’ uko Leta y’ u Rwanda ihaye imbabazi abagororwa 392 bagaragaje ikinyabumfura muri gereza. Mu barekuwe harimo abanyeshuri 18 batsinze neza ibizami bya Leta, aba barimo uwari usigaje imyaka 9 muri Gereza.
Ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yamenyesheje inama y’ abaminisitiri yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri gereza ya Nyagatare ifungirwamo abana nyuma y’ uko aba bana bitsinze neza ibizami bya (...)

Sponsored Ad

Imiryango ibarirwa muri magana iri mu byishimo nyuma y’ uko Leta y’ u Rwanda ihaye imbabazi abagororwa 392 bagaragaje ikinyabumfura muri gereza. Mu barekuwe harimo abanyeshuri 18 batsinze neza ibizami bya Leta, aba barimo uwari usigaje imyaka 9 muri Gereza.

Ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yamenyesheje inama y’ abaminisitiri yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri gereza ya Nyagatare ifungirwamo abana nyuma y’ uko aba bana bitsinze neza ibizami bya Leta.

Umuvugizi w’ Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa CIP Sengabo Hillary yatangaje ko uwo mwana yari yarakatiwe igifungo cy’ imyaka 10 akaba yari amaze gufungwa umwaka umwe bivuze ko yari asigaje kuba muri gereza imyaka 9. Abandi bana barekuwe bari barakatiwe kuva ku myaka 3 kugera kuri 5.

Muri iyo nama y’ abamibitiri ya tariki 19 Mutarama bemeje iteka rya Minisitiri riha imbabazi abagororwa 392 baranzwe n’ ikinyabumfura muri gereza.

CIP Sengabo yatangarije KT Press ko muri 392 barekuwe harimo batanu bari barakatiwe igifungo cya burundu.

Yagize ati “Umugororwa wakatiwe burundu ashobora guhabwa imbabazi iyo yitwaye neza kandi akaba amaze nibura imyaka 20 afunze”

Umugororwa wakatiwe imyaka iri munsi ya 30 ashobora guhabwa imbabazi iyo amaze gufungwa 2/3 by’ imyaka y’ igifungo yakatiwe.

Izi mbabazi ntabwo zishobora guhabwa umugororwa wakatiwe kubera ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasira inyoko muntu n’ iyica rubozo.

CIP Sengabo avuga ko umugororwa wumva akwiriye imbabazi yandikira RCS nayo igakora urutonde rw’ abashobora kurekurwa ikabigeza ku nzego ziyikuriye.

Bariya bana 18 barekuwe ntabwo bigeze babisaba n’ impano Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yabahaye. Ni ubwa kabiri Perezida Kagame atanze iyi mpano kuko no mu mwaka ushize yahaye imbabazi abana 16 nabo bari baratsinze ibizami bya Leta.

Kuri iyi nshuro abatsinze ibizami bya Leta ni 22 gusa abahawe imbabazi ni 18 kuko abandi bane byahuriranye n’ uko bari barangije igihano bari barakatiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa