skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku ifatwa rya Rusesabagina Paul na Kabuga Felicien

Yanditswe: Sunday 06, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na RBA cyagarutse ku buzima bwose bw’igihugu,ububanyi n’amahanga n’ibindi aho yavuze ko Rusesabagina atashimuswe ahubwo igihe kizagaragaza ko yizanye mu Rwanda.

Sponsored Ad

Abajijwe ku ifatwa rya Rusesabagina,Perezida Kagame yavuze ko ibyo kumugira icyamamare no kumwitirira ibyo atakoze atajya muri izo mpaka ahubwo icyo arebaho nuko izina yahawe ryatumye arengera agashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ati “Yarigize igitangaza cyangwa barakimugize izo ni izindi mpaka ntajyamo.Impamvu ntajya muri izo mpaka nuko kumugira igitangaza atari icyaha twashingira urubanza.

Ibyo yakoze ashyiraho imitwe y’abantu barwanya igihugu hirya no hino mu karere,mu Bubiligi mu Bufaransa,muri Amerika,abanyarwanda n’abanyamahanga babafasha,ni birebire.Aho niho ikibazo kiri.

Muri iyo mitwe bafite icyo bagamije.Bishobora kuba ari cyiza bagamije guhindura u Rwanda rumeze neza ariko ubwo buryo bakoresha banyuramo barica abantu.Hari iyitwa FLN murayizi hari MRCD hari ubwo kimwe cyitwa ikindi cyangwa bikaba ari bimwe ariko akitwa umuyobozi wabyo.Akitirirwa ibikorwa by’iyo mitwe kandi akanabyigamba.Abantu bicwa muri Nyaruguru,Nyamagabe no muri ariya mashyamba ya Nyungwe.Bimwe bigaturuka mu Burundi bikinjira mu Rwanda cyangwa bakica abantu bagasubirayo,akabyiyitirira akanabyigamba.Aho hari ikibazo agomba gusubiza.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo kwiyita amazina y’ibitangaza ntacyo bitwaye ariko kwica Abanyarwanda no kubabuza amahoro bitamuhira.

Ati “Amaraso y’Abanyarwanda afite ku ntoki ze n’ibigomba gusubizwa byanga bikunze.”

Avuga ku buryo Rusesabagina yafashwe,Perezida Kagame yagize ati “Yageze hano ate ni ikindi kibazo cyoroshye.Bizamenyekana uko yageze hano.Ariko uwanabwira abantu ko ari we wanizanye,urubanza rwaba ruri hehe?.Ushobora kwizana ubishaka uzi n’ibyo ukora ibyo aribyo.Ushobora kwizana wabeshywe ukisanga hano.Ubwo icyaha ni icyo kubeshya gusa ntabwo ari ikibazo.Kuva aho yavuye kugera hano nta cyaha kigeze gikorwa na kimwe.”

Ni bwo bwa mbere Perezida Kagame agize icyo avuze ku mugaragaro ku ifatwa rya Bwana Rusesabagina wamenyekanye nyuma yo gushingirwaho inkuru ya filimi Hotel Rwanda y’abemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yo mu Rwanda.

Bwana Rusesabagina aregwa n’u Rwanda ibyaha byo "kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare,gutwika,n’ibindi.

Rusesabagina ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu 2018, umutwe wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda ahegereye ishyamba rya Nyungwe, ibitero byaguyemo abantu.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) ku wa mbere bwavuze ko yafashwe hashize igihe "ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera", kandi ko yafashwe "binyuze ku bufatanye mpuzamahanga".

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, nibwo byamenyekanye ko David Rugaza ariwe munyamategeko ugiye kunganira Paul Rusesabagina.

Me Rugaza yavuze ko Bwana Rusesabagina yamuhisemo mu myirondoro y’abanyamategeko yari yashyikirijwe.

Perezida Kagame yavuze no kuri Félicien Kabuga wafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu ashinjwa ibyaha bya Jenoside, nyuma yo kumara imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubucamanza mpuzamahanga. Ubu ari kuburanishwa mu Bufaransa.

Ati: "Sinibwira ko hari imbaraga z’igitangaza zakoreshejwe", iyo biba ibyo "baba baranamuduhaye mbere yaho".

Yongeyeho ko ifatwa rye ari uburyo bwo kwikuraho icyaha, ko bishoboka ko ari ukugira ngo atagwa kuri icyo gihugu, kandi no kugira ngo iyo minsi ya nyuma ayikoreshe "mu gupfobya amateka".

Perezida Kagame agaruka kuri Kambanda Jean ufungiye muri Mali wanditse igitabo gihakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Kubona umuntu waciriwe urubanza, agahamwa n’icyaha cya Jenoside, yagera muri gereza akandika igitabo gihakana amateka yamugejeje aho.

Haba harimo abantu bamufasha ndetse bakemera ko icyo gitabo gisohoka kugira ngo amateka mabi bagizemo uruhare abaveho.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa