skol
fortebet

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu 25 bari bagiye mu ntara y’amajyaruguru bavuye mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: Thursday 07, May 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 07 Gicurasi 2020,Polisi y’Igihugu yerekanye abantu 25 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bakora ingendo zambukiranya Intara kandi bitemewe.

Sponsored Ad

Aba bantu bose bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bageze i Kanyinya mu mujyi wa Kigali bashaka kujya mu ntara y’Amajyaruguru.

Aba bantu bose uko ari 25 bafashwe bagiye mu Ntara y’Amajyaruguru bavuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Kuwa 30 Mata 2020,Inama y’abaminisitiri yize ku ngamba zo koroshya gahunda ya Guma mu rugo,yemeje ko gutwara abantu mu mudoka rusange bisubukurwa guhera kuwa 04/05/2020 ariko ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali zitemewe.

Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu,Prof Anastase Shyaka mu kiganiro yagiranye na RBA kuwa 01 Gicurasi 2020,aho yemeje ko ingendo mu ntara imbere zemewe ko umuntu yava mu karere kamwe akajya mu kandi ko mu ntara imwe ariko nta wemerewe kuva mu ntara imwe ngo ajye mu yindi cyangwa mu ngo ave mu ntara ajye mu mujyi wa Kigali.

Ati “Ushobora kuva i Nyamirambo ukajya i Kanombe n’ahandi, nubwo byemewe ntabwo ari ngombwa ko abantu bose biroha mu muhanda n’izo modoka, kandi ikindi gikomeye ni uko hazubahirizwa amabwiriza abigenga kugira ngo na kwa kutegerana gushoboke.

Hari amabwiriza aherekeza ibi byemezo kugira ngo abantu bakomeze birinde. RURA izasohora amabwiriza y’uko kwirinda bizakorwa kandi kwirinda bishoboke”.

Icyo gihe kandi,Minisitiri Shyaka yavuze ko ubukwe,amateraniro gusurana n’ibindi byose bihuriza hamwe abantu bishobora gutuma banduzanya Coronavirus ariyo mpamvu Abanyarwanda bakwiriye kwitwararika kugira ngo ibyishimo byabo bidahinduka ikiriyo.

Yagize ati “Tubyumwe kimwe, hari ibyo utahagarika nk’ibyo byo gushyingura ku muntu witabye Imana.Uramuherekeza n’abantu bake tukabikora ariko iby’ibirori bindi dusabe abanyarwanda bose ibyari ubukwe bitaza guhinduka ikiriyo.Gushingira,kujya mu bukwe nkuko ibyemezo by’ubushize byari byabihagaritse,ibi byemezo bishya ntabwo byabifunguye birabujijwe.Nta muyobozi w’Umurenge uza gusezeranya nta bukwe buri bube.Nyamuneka Banyarwanda, banyarwandakazi mwihangane kugira ngo ibyishimo by’ubukwe tuzabigire byuzuye hato tutazabyihutiramo bigahinduka ikiriyo.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko impamvu inama y’abaminisitiri yahagaritse ubukwe nuko buhuza imiryango myinshi bagahurira hamwe no mu nsengero.Ibyo birori byose byahagaritswe kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwirinda.

Ibitekerezo

  • iyo mubapima mukabarekura. buriya bafite ibibazo byihutirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa