skol
startimes

Polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ku mupolisi warashe umusore wishe amabwiriza yo kwrinda Covid-19

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 August 2020 Yasuwe: 3620

Police y’u Rwanda iri gukora iperereza ku mupolisi wagize uruhare mu iraswa ry’Umusore witwa Nsengiyumva Evariste wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma warashwe saa mbili z’ijoro ryo kuri iki cyumweru we n’abandi bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 we ngo agashaka gukubita umupolisi bigatuma araswa.


Nkuko twabibagejejeho mu nkuru ya mu gitondo,Uyu Nsengimana yafatiwe hamwe n’abandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bari mu kabari ndetse barengeje isaha ya saa moya.

Nsengiyumva Evariste yaarashwe ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro (20:30) ubwo we na bagenzi be basangwaga mu Kabari ko muri uriya Murenge wa Zaza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, Police y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umukozi wayo wagize uruhare muri ririya raswa.

Yagize iti “ Polisi irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa Nsengiyumva Evariste, umuturage wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye saa mbiri n’igice; ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID- 19.

Police yavuze ko iri gukora iperereza kugira ngo hamenyekanye uko Byagenze.

Mu gitondo,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yabwiye IGIHE ko uyu musore yari asanzwe yarananiranye atega abaturage mu muhanda akabambura abandi akabakubita, nijoro ngo bamusanga mu kabari ashaka gukubita icupa umupolisi.

Yagize ati “Ni umuturage w’umusore wari warananiranye, yarwanyije inzego z’umutekano, hari ahantu bari barimo kunywera bamusohoye ashaka kuzana amacupa ngo ayakubite komanda mu mutwe, byabaye nka saa 20h30 z’ijoro.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Nizeyimana Alphonse Ozil

    Mwaramutse neza? Ariko se nta handi police yarasa atari mu kico? Leta nishakire aba police bya byuka biryana mu maso pe!

    3 months ago
  • chat_bubble Donatien

    Amategeko areba abantu bose. Kunywa inzoga ukarenza urugero ntaho biba bitaniye n’ibiyobyabwenge.

    3 months ago
  • chat_bubble Innocent

    Bwana Kabera ngukunda ntacyo umpaye pe,ariko nkibaza ukuntu umuntu udafite imbunda yahangara umupolisi abona afite imbunda, ubwo nta bwenge aba agira koko?mujye mukurikirana ibyo abapolisi bakora nk’uko bikurikiranwa mu gisirikare mubitangarize abaturage kuko nabo si impumyi erega,maze n’umusazi ntiyapima arwanya police nkanswe umuntu uzi ubwenge,komereza aho afande abarenganyijwe mujye mubarenganura

    3 months ago

Inzindi nkuru

Dr Pierre Damien Habumuremyi yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya...

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge,rwategetse ko Dr Pierre Damien...
27 November 2020 Yasuwe: 1652 0

Rusesabagina yongeye gusaba kurekurwa ubushinjacyaha busaba ko akomeza...

Paul Rusesabagina umwe mu batavuga rumwe n’ubutegesti yabwiye urukiko...
27 November 2020 Yasuwe: 636 0

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwa Rusesabagina ruhuzwa n’iz’abandi bo...

Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i...
26 November 2020 Yasuwe: 390 0

RDF yavuze kuri Sergeant Major Robert ushinjwa gusambanya umwana wo mu...

Igisirikare cy’u Rwanda [RDF] yatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare...
23 November 2020 Yasuwe: 3420 0

"Akarayifumbwe": Rwa rukingo rwa Kanseri y’umura ngo rwaba rutera abakobwa...

Hari amakuru ko rwa rukingo rwa kanseri y’umura rumaze igihe rugeragerezwa...
22 November 2020 Yasuwe: 4283 0

Sadate Munyakazi avuga ko agiye kurega Sam Karenzi na Radio10

Sadate Munyakazi wigeze kuyobora Rayon Sport akavaho mu buryo bugoranye RGB...
21 November 2020 Yasuwe: 2976 0