skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 3 bamburaga abaturage bababeshya ko batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe: Saturday 01, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batatu biyitaga abapolisi bakambura abaturage amafaranga babizeza kuzabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga. Abafashwe ni Mberabagabo Jean Claude w’imyaka 38, Nkurunziza Emmanuel w’imyaka 37 na Munyangabe Jean Bosco w’imyaka 37.

Sponsored Ad

Ubwo berekwaga itangazamakuru ku kicaro cya Polisi yo mu mujyi wa Kigali hari umwe mu baturage bashutse bamwizeza kuzamuha uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga akazabishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350. Aba bagabo kandi bari baramuhaye akazi ko kujya abashakira abantu bakeneye impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati “Umwe muri bariya bagabo yarampamagaye ambwira ko ashobora kumpuza n’abapolisi bashobora kunshyira ku mugereka nkazabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu. Nagombaga kubanza gutanga amafaranga yo kwiyandikisha ku irembo, nyuma nkazishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350.”

Uyu muturage akomeza avuga ko abo biyitaga abapolisi umwe yari yarihaye ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP) undi yarihaye irya Assistant Inspector of Police (AIP). Akomeza avuga ko bariya basore batari bazi ko afite impushya zo gutwara ibinyabiziga ariko yemeye gukora ibyo bamusabaga byose agamije kuzabafata akabashyikiriza Polisi.

Ati “Hagati ya tariki ya 26 na 29 Nyakanga umwe muri bariya basore batatu yarampamagaye ambwira ko yampuza n’abapolisi batanga perimi, naramwemereye turagenda tubanza guhura n’umwe wihaye ipeti rya AIP, twamusanze ku Muhima ku Kicaro cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Tuhageze uriya wiyita AIP yatangiye kwihamagarishwa uwiyita CIP kuko ngo niwe ushinzwe gutanga impushya, twaragiye tumusanga i Nyamirambo aho bakunze kwita kuri Tapi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ubwo herekanwaga aba bagabo yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abakora ibyaha ariko cyane cyane ababikora biyitirira izina ryayo bagamije kuyisiga isura mbi.

Ati “Ni kenshi twerekana abantu bambura abaturage biyita abapolisi bavuga ko batanga serivisi zitandukanye zirimo izitangwa na Polisi y’u Rwanda. Turabamenya niyo mpamvu tubafata, ndetse tuba dufite amakuru atangwa n’abaturage ariko natwe hari ibyo tuba tuzi tukabisuzuma, abatarafatwa nabo n’igihe cyabo kitaragera bazafatwa.”

CP Kabera yakomeje akangurira abaturage kuba maso bakamenya ko serivisi za Polisi zigira uko zitangwa kandi zigatangwa binyuze mu mucyo.

Ati “Abaturarwanda bagomba kumenya ko iyo ushaka kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga wiga, nyuma ukazakora ibizamini watsinda ukishyura amafaranga ibihumbi 50. Ariko bariya barabashuka bakabishyuza amafaranga yagura impushya za burundu 7 kandi nta n’iyo bazamuha. Turasaba abaturage kujya bihutira kuduha amakuru kugira ngo turwanye bariya bambuzi.”

Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho gushimira abaturage batanga amakuru afasha Polisi kurwanya abanyabyaha, abasaba gukomerezaho kandi bagatangira amakuru ku gihe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 174 y’iri tegeko ivuga kandi ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa