skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 29 bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakajya gusenga abandi bakigisha amategeko y’umuhanda

Yanditswe: Friday 05, Jun 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 05 Kamena 2020, kuri station ya polisi ya Remera, Polisi yerekanye abaturage 29, batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.Aba barimo abasanzwe bari kwigisha amategeko y’umuhanda abandi bakoze amateraniro yo gusenga ku musozi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020,Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyarugenge bafashe abaturage bari gusengera mu rugo rw’umwe muribo.

Aba bantu bivugwa ko bari 4 batawe muri yombi ahagana mu ma saa sita z’igicamunsi ubwo barimo basengera mu rugo rw’umwe muri bo kandi binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abaturage batanze amakuru bavuze ko aba bantu bari basanzwe bahasengera rwihishwa muri ibi bihe bya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 02 Kamena 2020,yavuze ko gahunda zihuriza hamwe abantu zirimo amateraniro,imyidagaduro n’amashuli bibujijwe ariyo mpamvu aba batawe muri yombi.

Umuvugizi wa polisi yasabye abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19, birinda gukora ibikorwa bitemewe birimo guhuriza abantu benshi hamwe kuko bishobora kuba imbarutso yo gukwiza iki cyorezo.

Nanone kuwa 23 Gicurasi 2020 Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 20 bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza ya Coronavirus, bakajya gushaka serivisi za sauna na massage muri Hotel Lebanon iherereye i Nyabisindu mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Aba bantu bafashwe bari muri Sauna yo muri iriya Hoteli begeranye kandi amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus atemera iyi serivisi.

Aba bantu bafashwe bbatangaje ko batari bazi ko iyi serivisi itemewe kuko ngo Leta ifungura amahoteli itabivuze mu gihe abandi bo bavuze ko iyi hoteli ariyo yabashutse ikabagusha mu cyaha kuko yababwiraga ko iyi serivisi ya Sauna yemewe.

Umwe yagize ati “Urebye natwe twabimenye ejo badufata kuko twabonaga Sauna nta kibazo.Kuva cya gihe batangaza amabwiriza yo gufungura Hoteli,twumvaga Gym ariyo ibujijwe gusa ariko Sauna ntitwigeze tubona ko ari ikibazo.Twageragezaga gushyiramo intera ya metero aho twari duhuriye.

Undi yagize ati “N’ukwibeshya koko byambayeho kuko muri rya tangazo ryasohowe ntiyari irimo.Mbonye n’ama salon de coiffure ari gukora numva nanjye natangira.Nta kindi cyabiteye nicyo.Niho nibeshyeye kuko numvaga ko kuba muri Sauna haba hari ubushyuhe,Coronavirus itakwanduriramo.

Abafatiwe muri iyi Sauna na Massage baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali ariko bemeje ko batari bazi ko bitemewe kuyijyamo ndetse ibyababayeho ngo byabasigiye isomo.

Umwe yagize ati “Ikosa njyewe narikoreshejwe na Hoteli yatangije iyo gahunda.Njye nari muri siporo numva yuko byemewe.Amakosa yo arahari ariko kuba Hoteli yarafunguye gahunda ikatubwira ko mu itegeko bitanditsemo,urumva ko twashutswe rwose.”

Bamwe mu bantu bakuru batawe muri yombi bavuze ko bibabaje kuba bafashwe kandi bakabaye batanga urugero rwiza mu bakiri bato

Nyiri hoteli n’abayigenzuraga nabo batawe muri yombi ndetse nayo yamaze gufungwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera yavuze ko urwitwazo rwo kuvuga ko Sauna na Massage bitanditse kuri serivisi zibujijwe nta shingiro bifite kuko icy’ibanze ari uko mu itegeko harimo ingingo ivuga ko guhurira hamwe bitemewe.

Yagize ati “Ibintu byo guhuriza hamwe abantu birabujijwe.Reba nawe abantu 20 bahuriye muri Sauna imwe baturutse Kicukiro bakaza I Remera.Uturutse I Kanombe akaza I Remera.Uturutse Kimihurura,Gisozi,Kagugu,bose bakaza I Remera.Ahantu hose mu mujyi bakaza bagahurira ahantu hamwe.Ntawe uzi aho undi yiriwe nta nunazi aho yaraye.Ntawe uzi uwo babonanye nawe kandi muzi uko amabwiriza asobanura uko iki cyorezo cyandura n’uburyo gikwirakwira.

Urumva rero ko aba bantu batikunda,badakunda bagenzi babo ndetse ko badashyira no mu gaciro ngo bakunde abanyarwanda.Reba rero aho bahuriye ari 20 bakandura,bagasubira mu rugo ingo bazanduza uko zingana.Abo babana mu miryango ntibabarika ariko n’ikibazo gikomeye turahagurukira.Abantu bakomeze bafatwe,turebe uko baza kubicikaho ku buryo bukomeye.”

Polisi yavuze ko abafashwe bagiye gufungwa banacibwe amande ndetse hanakurikiranwe na Hoteli yarenze ku mabwiriza yatanzwe na Leta yo kwirinda Coronavirus, ikishyiriraho ayayo.



AMAFOTO: Radio TV 10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa